Abarangije ayisumbuye bagiye kuzajya bakora ikiswe ‘Urugerero ruciye ingando’

Komisiyo y’Igihjugu y’Itorero (NIC) itangaza ko guhera umwaka utaha abanyeshuri barangije ayisumbuye bazajya bakora urugerero rutandukanye n’urusanzwe rwiswe Urugerero ruciye ingando.

Abarangije ayisumbuye bagiye kuzajya bakora Urugerero ruciye ingando
Abarangije ayisumbuye bagiye kuzajya bakora Urugerero ruciye ingando

Ubusanzwe abo banyeshuri iyo babaga bari ku rugerero bakoraga ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’aho batuye, bakabikora bataha iwabo.

Muri ubu buryo bushya ngo abanyeshuri bazajya bahurizwa aho akarere kateguye bakore igikorwa cyateganyijwe badataha, nk’uko Edouard Bamporiki, umuyobozi wa NIC abivuga.

Agira ati “Urugerero rukorwa n’abana bataha iwabo rutanga umusaruro muke ugereranyije n’uwo twumva batanga bari hamwe ari byo twita Urugerero ruciye ingando”.

Arakomeza ati “Hazatoranywa abatsinze neza, bashyirwe hamwe ku karere bamareyo ukwezi bakora igikorwa gisubiza ikibazo gihari”.

Avuga ko impamvu batoranya abatsinze neza ari uko ari na bo bafite icyo barusha abandi bityo bakazanavamo abayobozi beza kubera indangagaciro bazahakura.

Bamporiki avuga kandi ko barimo gutekereza uko hazanabaho urugerero ku rwego rw’igihugu, ahazahurizwa abana batoranyijwe mu turere dutandukanye.

Ati “Ku rwego rw’igihugu na ho rurateganywa, ruzahuriza mu karere kamwe abana baturutse mu gihugu cyose bagamije gukemura ikibazo runaka. Urugerero rumaze umwaka rwaba rukemuye ibintu bikomeye ndetse n’icyo ushaka ko umwana azavamo waramaze kukimushyiramo”.

Eustache Ndayisaba ukuriye itorero ry’abanyeshuri ‘Intagamburuzwa’, na we avuga ko ubu buryo bushya bwaba ari bwiza.

Ati “Jye ndumva ari ikintu cyiza kuko turi hamwe tuzahungukira byinshi kandi tuzaba twitaweho n’igihugu bityo dukore tugamije kugiteza imbere”.

Byavuzwe ubwo abanyeshuri bagize itorero ‘Intagamburuzwa’ bahuriraga mu kiganiro n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu no muri za kaminuza zitandukanye, kuri uyu wa Gatanu, baganira ku cyumweru cyo kumenyereza abana bashya muri kaminuza (Induction week).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Urugerero ruciye ingando ndushyigikiye 100% kuko urwari rusanzwe ababyeyi nibo baruyoboraga.Ukabona umwana aje 1mu cyumweru cg ukumva ngo ntabonrka yabonye ikiraka,...Thanks ababikozeho ubushakashatsi mwese.

Mukakazigaba Elevanie yanditse ku itariki ya: 18-11-2017  →  Musubize

Umvamugihugu cyacu,habuze uwafata umwanzuro wurugerero.uwugiyehontabura icyoyitwaza nonese ayoma frw bavugagangoyakoreshwa ibindi,none ubungububyararangiye?Ahubwobashishoze neza urebye ibyariho nibyobyaribza.

David yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka