Abanyamadini bahagurukiye abakristu barimba ku cyumweru gusa

Mu giterane cy’amasengesho bise “Maraba Shima Imana”, abanyamadini bo mu Murenge wa Maraba Akarere ka Huye, biyemeje kurwanya isuku nke ikigaragara mu ngo z’abakirisitu.

Hari bamwe mu bakristu b'i Huye barimba ku cyumweru gusa ubundi mu ngo zabo bakagira umwanda
Hari bamwe mu bakristu b’i Huye barimba ku cyumweru gusa ubundi mu ngo zabo bakagira umwanda

Aba banyamadini bavuga ko bibabaje kuba abakirisitu baza gusenga barimbye ariko wabasanga mu ngo zabo ugasanga basa nabi n’aho batuye hasa nabi.

Leonidas Harerimana, umupasitoro mu itorero rya EAR Diyosezi ya Butare, avuga ko umuco w’isuku ku bayoboke babo ugenda ucengera muri benshi,ariko ngo hari abagikeneye kwigishwa.

Agira ati “Turashima ko hari abamaze kubyumva. Gusa hari n’abatarabyumva neza ariko icyo dukora ni ukubashishikariza ko nyuma y’imirimo bagomba kwisukura, bagasa neza kimwe n’uko baza gusenga basa.”

Aba banyamadini kandi bavuga ko bakomeza gushishikariza abayoboke babo kwitabira gahunda za leta, kugira ngo bakomeze kwiteza imbere ariko banateza imbere igihugu.

Hakuzimana Jean Baptiste, uyobora Umurenge wa Maraba by’agateganyo avuga ko iki giterane cyateguwe hagamijwe gushimira Imana ku bw’iterambere akarere kabo kamaze kugeraho muri rusange n’Umurenge wa Maraba by’umwihariko.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye, ushinzwe imibereho y’abaturage, Christine Niwemugeni avuga ko akarere gateganya guhura n’abayobozi b’amadini n’amatorero bakongera kuganira cyane ku kibazo cy’isuku nke.

Niwemugeni Christine asaba abaturage kurangwa n'isuku aho bari hose
Niwemugeni Christine asaba abaturage kurangwa n’isuku aho bari hose

Bazahura kugira ngo ikigaragara barusheho kubakangurira kuyinoza kuko roho nziza igomba kuba mu mubiri muzima.

Agira ati “Tugomba guhura n’abayobozi b’amadini, tukongera kubasaba gutoza abayoboke kudatungana ngo bambare ibyera baje muri korari cyangwa gusenga gusa, isuku ikaturanga aho turi hose.”

Igiterane cyo gushima Imana cyo mu Murenge wa Maraba cyabaye ku cyumweru 30 Ukwakira 2016.

Bimwe mu byo abanyamaraba bashimira Imana harimo kuba umurenge wabo wagiye uzamuka mu kwesa imihigo. Mu myaka itatu wavuye ku mwanya wa 13, ubu ukaba warabaye uwa gatatu mu kwesa imihigo mu Karere ka Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

banagire umwanya wo kubasura mungo zabo

konka yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

abashumba nibahugure izo kuko bari mubantu bahura numubare munini wabantu kenshi bityo twimakaze umuco wisuku

konka yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka