Abana bata imiryango akenshi babiterwa n’amakimbirane ayibamo

Komisiyo y’igihugu yita ku bana (NCC) ivuga ko ibibazo by’imwe mu miryango nk’amakimbirane, biri mu bituma abana b’imfubyi bayijynwamo, bayivamo.

NCC mu Karere ka Karongi igaragaza bimwe mu bibazo bituma abana bava mu miryango baba bashyizwemo
NCC mu Karere ka Karongi igaragaza bimwe mu bibazo bituma abana bava mu miryango baba bashyizwemo

Mu karere ka Karongi habarurwa abana 18 bahoze mu bigo by’impfubyi, nyuma yo gushyirwa mu miryango (yabo cyangwa iy’abagiraneza) bayivamo.

Theodore Mutuyimana uhagarariye NCC mu Karere ka Karongi avuga ko imwe mu mpamvu babonye ari uko abana ndetse n’imiryango bari bashyizwemo batari bateguwe neza.

Yagize ati”Abo bana ndetse n’imiryango yari yabakiriye ntibari babanje gutegurwa bihagije.

Byabaye cyane ku bavuye mu kigo cya Esperance kuko umwanzuro wafashwe utunguranye, ariko ubu basubijwe mu miryango.”

Izindi mpamvu zigaragazwa na NCC, zirimo amakimbirane abana basanga muri iyo miryango ibakira n’ubukene bukabije.

Ivuga kandi ko hari bamwe biyemeza gufata abana, badafitanye isano bagamije kubakoresha nk’abakozi babo cyangwa kubabyaza izindi nyungu.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukashema Drocelle, avuga ko mu gukemura iki kibazo uruhare rwa buri wese mu muryango nyarwanda ari ngombwa.

Ati”Icya mbere dusaba abaturage ni ukubana neza, ababanye neza nta mwana wifuza kubacika, aricara agatozwa uburere akiri muto.

Abantu barangwe n’umutima wa kibyeyi, bumve ko uwo mwana w’impfubyi yigeze ababyeyi nawe.”

Abashinzwe imibereho myiza mu Mirenge biyemeje kwita ku bana bava mu bigo by'imfubyi
Abashinzwe imibereho myiza mu Mirenge biyemeje kwita ku bana bava mu bigo by’imfubyi

Abashinzwe imibereho myiza mu Mirenge biyemeje gutegura no gushyira ingufu mu biganiro bihabwa abaturage, mu rwego rwo kubumvisha ingaruka ziterwa n’iki kibazo.

Bavuga ko hagiye no gutegurwa uburyo bwo kuganiriza abana, bakajya bagaragaza ibibabangamira mu miryango yabo, cyangwa iyo babamo.

Abana bashyizwe mu miryango nyuma y’uko iyi gahunda itangijwe mu Karere ka Karongi ni 223, bavanywe mu bigo bibiri ikitwa “Esperance” na “Village Ineza”.

Uretse abana bakuwe mu bigo by’impfubyi, hari n’abari inzererezi bagiye bakurwa ku mihanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka