Abana b’Intwari Uwiringiyimana Agathe ngo bakumbuye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 u Rwanda rwibohoye, abana ba Uwiringiyimana Agathe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, baracyaba mu buhungiro.

Nyuma y'Imyaka 23 ngo bakumbuye u Rwanda
Nyuma y’Imyaka 23 ngo bakumbuye u Rwanda

Abo bana uko ari batanu ba Uwiringiyimana Agathe na Ignace Birahira, umwe muri bo aganira na KT Press, aho ari mu Busuwisi, yavuze ko bakumbuye u Rwanda cyane kandi ko bumva bifuza gutaha.

Abo bana bari bakiri bato ababyeyi babo bicwa na guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, kuko umuto afite imyaka 25 umukuru akagira 35.

Ibintu bya nyuma bavuga bibuka ku Rwanda ni isengesho rya nyuma bagiranye n’ababyeyi babo iwabo mu ruganiriro, urupfu rw’ababyeyi babo, uburyo bahungiye ku muturanyi wabo bigoranye babifashijwemo n’ingabo za Loni n’ukuntu bisanze mu Burayi, na bwo babifashijwemo n’ingabo za Loni.

Nyamara, ngo igihe cyose bamaze mu buhungiro bahora bifuza gusubira mu rwababyaye bakareba ukuntu rwavuye mu muyonga ubu rukaba ruvugwa ibisingizo, bakaryoherwa n’igihugu umubyeyi wabo yahoraga iteka yiteguye gupfira kandi bikaba ari na ko byegenze.

Abana ba Uwiringiyimana bafite inzozi zo gutaha mu Rwanda bakagira ibikorwa bahakorera
Abana ba Uwiringiyimana bafite inzozi zo gutaha mu Rwanda bakagira ibikorwa bahakorera

Micheal Hirwa, ufite imyaka 28 akaba umwana wa 4 wa Uwiringiyimana, yaganiriye na KT Press kuri Whatsapp muri iki cyumweru aho yibera mu Busuwisi.

Hirwa wari ufite imyaka 5 ubwo ababyeyi be bicwaga ubu avuga Igifaransa gusa, kuko yibagiwe Ikinyarwanda cyose yari azi asigarana utugambo duke na bwo agenda yumvana abandi.

Agira ati “Mu byo nibuka, nibuka mama amfata ukuboko na mushiki wanjye tugasanga papa mu ruganiriro gusenga mbere y’uko bajya kuri Radio y’igihugu gusaba ko habaho agahenge nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida.”

Yakomeje agira ati “Mama wabonaga ameze nk’utaribugaruke mu rugo kandi yaranabitubwiye agira ati ‘mugume hano kandi ntimugire ikibazo Imana irabarinda mwese. Bana banjye murajye muhorana ukwemera.”

Umuhire, bucura wa Uwiringiyimana, avuga ko nyina na se bakimara gusohoka bahise bumva amasasu, ati “icyo ni cyo gihe mperuka ababyeyi banjye.”

Akomeza agira ati “Ingabo za Loni zaratabaye zifata mushiki wanjye rukumbi, na bakuru banjye hamwe na njye tujya kwihisha hamwe n’abaturanyi bari bafite abana twajyaga dukina.”

Ati “Nyuma baje kudutwara kuri Hotel imwe muri Kigali baza kudufasha tujya i Paris mu Bufaransa. Nyuma y’iminsi ibiri dukomereza i Lauzane mu Busuwisi aho turi kugeza magingo aya.”

Ikigaragara nta muntu wihariye aba bana bazi wabatabaye, nyamara batabawe n’umusirikare wa Loni witwa Mbaye Diagne wari ufite ipeti rya Kapiteni, ndetse nyuma uyu musirikare yaje kwambika “Umudari w’Umurinzi” kubera iki gikorwa cy’ubutwari.

Hagati aho, umubiri wa Uwiringiyimana ntiwari kuboneka ngo ushyingurwe mu cyubahiro kuko Caporal Thadee Karamaga wo mu ngabo za Habyarimana wari ku buruhukiro (morgue) ,yaje kuvuga uko bawuhishe mu buruhukiro ku wa 8 Mata 1994.

Karamaga avuga ko Uwiringiyimana akimara kwicwa Umuyobozi w’Ingabo zarindaga Perezida yahise ahamagara mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe.

Akomeza agira ati “Bazanye umurambo we muri ambulance bantegeka ko uhuta ushyingurwa ako kanya,” ariko akavuga ko aho kuwushyingura we yahise awuhisha mu buruhukiro kugeza awushyikirije Ingabo za RPF.

Karamaga agira ati “Umubiri wa Minisitiri w’Intebe bari bawukomerekeje ahantu henshi.”

Dusubiye mu Busuwisi, igihugu abenshi bagereranya n’u Rwanda ari na cyo gicumbikiye abana ba Agathe Uwiringiyimana, Umuhire agira ati “Twakiriwe mu miryango ibiri mu gihe umwe muri twe yarerewe mu kigo cyakira abana.
Ubu twarakuze dutekereza imishinga yagirira akamaro igihugu cyatubyaye.”

Umuhire azi ibintu bicye cyane ku Rwanda. Umushinga afitiye u Rwanda mu ndoto ze n’uwo “kubaka ikigo cy’impfubyi aho abana benshi batagira ababyeyi bazajya barererwa bakanigishwa.”

Birashoboka ko ageze mu Rwanda, yasubira mu mushinga we ku buryo ujyana n’igihe kuko ibigo by’impfubyi bitakemewe mu Rwanda kuko Leta yifuza ko abana bose barererwa mu miryango.

Uko byagenda kose ariko, iyo uganira n’aba bana bakubwira ko bakumbuye u Rwanda cyane.

Umuhire, uvuga ko banditse basaba indangamuntu na pasiporo by’u Rwanda, agira ati “Dukumbuye u Rwanda cyane, igihugu cyacu.”

Abana ba Uwiringiyimana bize imyuga twavugamo nk’ubukanishi, ubuvuzi bujyanye no kwita ku bantu bashaje n’indi.

Umuhire, uvuga ko afite umushinga wo kubaka inzu zicumbikira abantu (Apartments) mbere y’uko agaruka mu Rwanda, agira ati “Ubusuwisi bwadufashije gukura turi abanyamwuga kandi bazi kubana n’abandi neza.”

Umuryango wa Uwiringiyimana Agathe waragutse uyu ni imfura ye Theophile n'umugore we n'abishywa be
Umuryango wa Uwiringiyimana Agathe waragutse uyu ni imfura ye Theophile n’umugore we n’abishywa be

Uko abana ba Uwiringiyimana bamuzi akiriho

Uwiringiyimana Agathe yapfuye Umuhire afite imyaka itanu gusa, ariko uyu mwana yakomeje kwibuka imiterere ya nyina.

Umuhire agira ati “Mama yari umugore udasanzwe kandi ukomera ku byemezo bye. Yitaga ku muryango mugari kandi ukabona ashishikajwe n’uko buri mwana yiga.”

Basangirira mu Muryango
Basangirira mu Muryango

Uwiringiyimana koko yumvaga agaciro k’uburezi kuko yakomokaga mu muryango ukennye. Se umubyara yari umukozi mu rugo rw’umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Gisagara. Yize amashuri abanza agenda amasaha abiri n’amaguru buri munsi ngo ashobore kugera ku ishuri.

Umuhire akomeza avuga ko mama we yize amashuri yisumbuye muri Lycée Notre Dames de Citeaux, abifashijwemo na musaza we Juvénal Hangimana.

Hangimana yigeze gutangariza KT Press ko byamusabaga kujya guhingira amafaranga muri Uganda ngo ashobore gufasha Uwiringiyimana kwiga.

Uwiringiyimana amaze kuba Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda mu 1992, nyuma y’umwaka umwe akaza kuba Minisitiri w’Intebe, yahise yiyemeza kwishyurira abana ba Hangimana bose amashuri. Cyakora, yapfuye atarabigeraho ku buryo abo mu muryango we byabasigiye igikomere gikomeye.

Umuhire agira ati “Mama yifuzaga ko buri mwana wese yakwiga umwuga uzamufasha mu buzima bwe, kandi yari afitiye Abanyarwanda imishinga migari.”

Mu gihe abandi bibwiraga ko kurera neza ari ugufata neza cyane abana ubaha buri kintu cyose bakeneye, Uwiringiyimana Agathe, wari Minisitiri w’Intebe, we yatozaga abana be kubaho mu buzima ubwo ari bwo bwose kandi bakishimira uko babayeho.

Umwe mu bo mu muryango we, yatangarije KT Press ko Uwiringiyimana yakundaga kohereza abana be mu mashuri yo mu cyaro, kugira ngo bumve uko ubuzima bwo kuba mu kigo, utarya ibiryo byiza byo mu rugo, bumera.

Akomeza avuga ko Uwiringiyimana yari azi agaciro ko gutoza abana gusenga kuko yemeraga ko ari bumwe mu buryo bwo kubategurira ahazaza heza.

Umuhire abihamya agira ati “Buri cyumweru yatujyanaga gusenga kandi agakunda kutubwira amagambo adushishikariza gukunda Imana.”

Uwiringiyimana yari umuyobozi ukundwa na rubanda

Yari Umuyobozi ukunzwe cyane kandi wizewe n'abaturage
Yari Umuyobozi ukunzwe cyane kandi wizewe n’abaturage

Mu 1990, mu gihe cy’amashyaka menshi, Uwiringiyimana we yahisemo kujya muri MDR; Ishyaka ryabimburiraga ayandi mu mashyaka atavuga rumwe na Leta. Yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ari na ho yari yarahuriye n’umugabo we Barahira.

Ni ho kandi yahuriye n’umucuruzi witwa Jean Marie Vianney Uwihanganye batangira gukorana bya hafi.

Uwihanganye, kuri ubu uyubora Kompanyi ya Engene mu Burundi, agira ati “Twe twifuzaga gusa impinduka kuko byari bikenewe cyane icyo gihe. Engene ni kompanyi yo muri Afurika y’Epfo izwi cyane mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Uwihanganye akomeza avuga ko Uwiringiyimana yahise amenyekana cyane mu Rwanda ku buryo abantu bose bajyaga mu bukangurambaga mu baturage babaga bifuza kujyana na we.

Ati “Yari azi kuvuga mu ruhame cyane kandi yari afite uburyo bwihariye bwo kuyobora ikiganiro cye.”

Mu matora y’inzego z’ibanze, Uwiringiyimana yatsinze Jean Kambanda bari bahanganiye kuyobora MDR mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Kubera ko yakomezaga kurushaho kumenyekana no gukundwa, mu 1992 Perezida Habyarimana yamugize Minisitiri w’uburezi, mu 1993 amugira Minisitiri w’Intebe.

Mu 1995 ni bwo Uwiringiyimana Agathe yashyizwe mu cyiciro cy’Intwari z’Imena , hamwe n’Umwami wa Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Niyitegeka Felicite ndetse n’abana b’i Nyange batewe n’abacengezi ku itariki ya 18 Werurwe 1997 bakanga kwitandukanya

Uwiringiyimana Agathe yagizwe intwari y'Imena
Uwiringiyimana Agathe yagizwe intwari y’Imena
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

namwe bantu mwakiriye bariya bana, ababarokoye n’abakibitaho mbifurije ibyiza gusa kuri iyi si. Muri imfura

Reverend Ntwari yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

ariko Mana, koko niba uri Imana koko, ukaba wumva abagusaba, ukaba ushobora guhana abangiza isi, waduhaniye by’intangarugero koko abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwa UWIRINGIYIMANA hamwe n’izindi nzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi. ukabavuma ukabahana wihanukiriye. Ameen

Reverend Ntwari yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

Uretse abo bana barezwe n’umugiraneza; abo mu muryango wa Agata babayeho gute?Aha nongeye n’indi miryango yaduhaye intwari. Njye ndibuka ikiganiro nigeze kubona kuri Televiziyo y’u Rwanda haciye nk’imyaka ine; aho umunyamakuru yagiranye ikiganiro na musaza wa Agata... ibyagaragariraga amaso ni uko babayeho mu bukene bubi!Koko?!Buriya nta kintu Leta yajya ikorera imiryango ivukamo izo ntwari? Bizajye birangirira gusa ku gicumbi cyaho ziruhukiye? Aho tuharebe kuko hagaragaza kwiha agaciro duhora tuvuga ndetse n’ubutwari nyine turimo twizihiza.
Banyarwanda tuve mu magambo tujye mu bikorwa!Hari amagambo avugwa abantu baherekeza uwitabye Imana... " ngo asize ibitenga bituzuye’’( ni ukuvuga abana bato ndetse n’imishinga yari yarateruye...), ngo tubijeje kubaba hafi ntawe uzagira icyo abura!!! Ba nyirukuvuga ayo magambo ni bo batongera no gukoza ikirenge muri rwa rugo! Ibi rero mbivugiye ngo tugarure amaso inyuma duhe agaciro ndetse n’ubufasha yewe iterambere ryibuke rwose iriya miryango. Ntawari z’u Rwanda mukomere mwaratubanjirirje natwe tuzakora iyo bwabaga ntituzabatetereza.

Ngenzi Alain yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Nibo babyihitiyemo kutagaruka mu gihugu hari uwababujije se gutaha,niyo bavuga ngo nta tike bafite kuki batagiye kuri IOM ko itahana abantu bose ikabatahana naho byo kuvuga ngo barakumbuye cyane bakananirwa gutaha nabyo ubwabyo ntibyumvikana cyereka nimba bari muri bamwe bafite ingengabitekerezo ibabuza gutaha. ubundi ko ntabindi bikorwa bitabira byu Rwanda bibera mu mahanga. abanyarwanda bari hanze baturutse mu miryango ikomeye muri icyo gihe cyi ntambara bariho baba mu mahanga bakaba bataraha wenda bagere mu gihugu hari byinshi baba bihishemo erega,ntiwambwira umuntu ufite ubuzima bwiza kuburyo atabura itike ngo yananiwe gutaha.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Nakomeze aruhukire mu mahoro kandi Imana ikomeze kurinda abana yasize.

Oda yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Bazaze barebe ukuntu urwanda ari rwiza rwose, nahahandi bahigirwaga ubu habaye amahoro

Isimbi yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

YES,INTWARI IYAMENERA IGIHUGU,TUZAHORA TUMWIBUKA

RWANYONGA yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka