Abana b’abakobwa babyariye iwabo bafashijwe kwigarurira icyizere

Abana b’abakobwa 15 bo mu Karere ka Gatsibo batewe inda zitateguwe, bakabyarira iwabo bafashijwe kwigarurira icyizere bigishwa imyuga izabateza imbere.

Abatewe inda bakiri bato bashimiye Leta n'abafatanyabikorwa badahwema kubazirikana
Abatewe inda bakiri bato bashimiye Leta n’abafatanyabikorwa badahwema kubazirikana

Abo bana b’abakobwa bakimara guhura n’ibyo byago bataye icyizere cyo kubaho kuko bahise bata ishuri.

Bibazaga ku buzima bwabo bw’ejo hazaza ariko ku bw’amahirwe ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije n’umuryango Plan International Rwanda, bafashijwe kwiga imyuga; nkuko Mutesi Clementine umwe muri bo abivuga.

Agira ati “Nateganyaga kuba natsinda nkakomeza amashuri nkazavamo umuntu ukomeye, ariko kwiga nahise mbihagarika.

Ku bw’amahirwe mpura n’uyu mushinga wa Plan umbwira ko nakwiga imashini yo kudoda ikazamfasha mu mibereho.”

Mutesi, w’imyaka 17 y’amavuko, avuga ko yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, aza gutwara inda ayitewe n’umuhungu biganaga.

Yabyaye umwana w’umukobwa, ubu ufite umwaka n’amezi atandatu. Mutesi yicuza ibyo yakoze kuko byakomye mu nkokora inzozi yari afite.

Tariki ya 11 Ukwakira 2016, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, abo bana b’abakobwa 15 bahawe imashini yo kudoda, ibikoresho by’ubudozi bitandukanye n’ibikoresho by’isuku.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo avuga ko hagiye kongerwa ingufu mu guhangana n'abatera inda abana bato
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko hagiye kongerwa ingufu mu guhangana n’abatera inda abana bato

Izo mashini zizabafasha gushyira mu bikorwa umwuga w’ubudozi bize bityo bakorere amafaranga azabafasha kwibeshaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko bamwe mu bateye inda abo bana b’abakobwa, bafashwe bagafungwa. Yongeraho ko bazakomeza guhana umuntu wese ufashwe yateye inda umwana muto.

Akomeza asaba ababyeyi gukurikiranira hafi abana b’abakobwa, asobanura ko hari n’ingamba zo guhana ababahohotera.

Agira ati “Turongera gukangurira ababyeyi kumenya aho abana babo baba bagiye n’ibyo barimo kuhakora, byaba ngombwa ukanamubuza kujyayo niba ubona hamuviramo kuba yatwita.”

Mu karere ka Gatsibo hari ababyeyi bavuzweho guhohotera umwana w’umukobwa watwaye inda akiri iwabo.

Hari n’ababyeyi bavuzweho gushyingira abatwaye inda bataruzuza imyaka 21 yo gushyingirwa iteganywa n’amategeko .

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko butabihamya ariko ngo bugiye gukora igenzura ryimbitse kugira ngo umubyeyi byagaragaraho abihanirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo ubufasha buri kuboneka ariko mumenyeko ibyo bigabo bibatera amada biticaye? mukaze umurego mukubirwanya kuko nubundi birarekereje? kdi bihanwe bikomeye!

Nizeyimana Ilephonse yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka