Abana b’abahungu bakwiye kuzamurwa nk’abakobwa–Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame arasaba ko gahunda yiswe 12+ Ni Nyampinga, yatangira guteza imbere abahungu n’abakobwa icyarimwe.

Madame Jeannette Kagame yaganiriye n'abana
Madame Jeannette Kagame yaganiriye n’abana

Ibi yabivuze ubwo yifatanyaga n’abatuye umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, mu muganda ngarukakwezi wo kuri uyu wa gatandatu.

Muri uyu muganda hatewe ibiti, hanatangizwa umwaka wa gatatu wa gahunda ya 12+ Ni Nyampinga.

Iyi gahunda ikorwa n’imiryango ya Caritas Rwanda, World Relief na Imbuto Foundation mu gihugu hose.

Habaho gushishikariza abana b’abakobwa bafite hagati y’imyaka 10 na 12, kumenya ubuzima bwabo, kubana neza n’abandi ndetse no kwiteza imbere bahereye ku kwizigama.

Madame Jeannette Kagame ageza Ijambo ku baturage ba Rurindo
Madame Jeannette Kagame ageza Ijambo ku baturage ba Rurindo

Madame Jeannette Kagame yashimye ko imyaka ibiri ishize, abana b’abakobwa ibihumbi 52 batojwe kwimenya no kwirinda, kubana ndetse no kwiteza imbere mu rwego rw’ubukungu.

Yagize ati ”Twishimiye ko 80% by’abana bitabiriye iyi gahunda bakoze akarima k’igikoni iwabo kandi bagira inama imiryango yabo zijyanye n’imirire myiza.

63% babashije kwizigamira, 21% bamaze gufunguza za konti, 61% bafite ibikorwa bito bibazanira inyungu”.

Yakomeje agira ati“Nta na rimwe umwana aba muto wo kutagira icyo amarira iwabo; mfashe urugero hari uwitwa Nyiramahirwe Vestine watumye iwabo basigaye bashora imboga ku isoko kubera akarima k’igikoni ke”

Madame Jeannette Kagame yifatanije n'abatuye i Rulindo mu muganda wo gutera ibiti
Madame Jeannette Kagame yifatanije n’abatuye i Rulindo mu muganda wo gutera ibiti

Madame Jeannette Kagame yaboneyeho asaba Ministeri ibishinzwe, ko yazareba niba byashoboka ko n’abahungu bashyirwa muri iyi gahunda, kugira ngo abana bose bakure bafite intego n’imyumvire imwe kandi isobanutse.

Umwana w’umukobwa w’i Rulindo witwa Amina Merisi nawe avuga ko yatangiye akora akarima k’igikoni mu myaka ibiri ishize, ubu ngo akaba atunze ingurube ebyiri n’inkoko, hamwe n’ibihumbi bitanu kuri konti ye yo kuzigama.

Amina Merisi uvuga ko afite ingurube n'inkoko akesha akarima k'igikoni
Amina Merisi uvuga ko afite ingurube n’inkoko akesha akarima k’igikoni

Mu gihugu hose hari ibigo 490 byiswe uruhongore, abahuzabikorwa b’uturere n’abandi bakobwa babihuguriwe, bateraniriza barumuna babo bakabigisha imyitwarire iboneye y’abakobwa.

Nyuma y'umuganda abaturage bakiriye Madame Jeannette Kagame
Nyuma y’umuganda abaturage bakiriye Madame Jeannette Kagame
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turashimira abayobozi bacu uruhare bagira mukubaka igihugu no kwifatanya nabaturage mu bikorwa bya burimunsi
no kwita kuburere mbonera gihugu murwatubyaye

RWANDARWEJO PRIMIEN yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Nibyiza Kon’abanabahungu Bashyigikirwanabo Bakaba Nyampinga Bakamenyakuzigama

Hafashimana Cyprien yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

icyo gitekerezo cya first lady Cho gushyiram abana b’ababungu nikiza cyane pe.

kameya jean d’amour yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka