Abakristu babujijwe kuramya ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatanze amabwiriza y’uburyo abakrisitu Gatolika bakwiye kwifata imbere y’ikibumbano kiri mu ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga, nyuma yo kuyimanika mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.

Iahusho ya Padiri Ubald Rugirangoga
Iahusho ya Padiri Ubald Rugirangoga

Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yageneye abakristu ubutumwa bugaragaza igisobanuro cyayo, ibikwiye n’ibidakwiye gukorerwa iri shusho.

Yagize ati “Ntibikwiye rwose gupfukamira iri shusho cyangwa se kugira indi myifatire yindi iranga icyubahiro kigenewe Imana yonyine. Umuremyi w’ibintu byose”.

Musenyeri Sinayobye yasobanuye ko Ishusho rya Padiri Ubald, ari ikimenyetso gifasha Abakirisitu Gatolika kumwibuka no kumusabira, ko atari ikimenyetso kigaragaza ko ashyizwe mu nzego zo kuba umutagatifu.

Yasobanuye ko Padiri Ubald Rugirangoga yahoraga atakambira abarwayi ngo Yezu abakize, atari we wakizaga. Nng ni yo mpamvu bitemewe gukorera ku ishusho rye imihango yo gushaka ibitangaza.

Ati “Ishusho ryose ry’ikiremwa muntu rigaragaza Imana umuremyi wa byose. Ni yo mpamvu bibujijwe kurisuzugura, kuryangiza no kurikoreraho ibindi bikorwa byose byo kuritesha agaciro”.

Ubundi muri Kiliziya Gatolika abiyambazwa ni abantu baba baritabye Imana, bagashyirwa mu batagatifu.

Abatagatifu ni abantu baba barabayeho kuri iyi si baharanira ubutungane, iyo bamaze kwemezwa na Kiliziya ko bashyizwe mu batagtifu, icyo gihe abakirisitu baba bashobora kubiyambaza bahereye ku ngabire n’impano bari bafite igihe bakiri mu Isi.

Padiri Ubald Rugirangoga, yari azwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge witabye Imana.

Abakristu babujijwe kuramya ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga
Abakristu babujijwe kuramya ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga

Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu 2021, aho yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize uburwayi.

Iri shusho yabumbiwe ryashyizwe ku Ibanga ry’Amahoro, mu rwego rwo kwibutsa ubutumwa yakoze igihe yari akiri ku Isi.

Kugeza ubu nta muntu wo mu Rwanda urashyirwa mu batagatifu, uretese ubusabe bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, bwo gushyira umuryango wa Rugamba Sipiriyani mu Bahire bwemewe na Roma, bugashyikirizwa Papa Francis kugira ngo afate icyemezo cya nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iyingisho yo kugira umuntu umutagatifu ni ikinyoma cya satani. Nta muntu numwe ku isi wagira mugenzi we umutagatifu kuko twese turi abanyabyaha nta butagatifu twifitemo uretse Imana yonyine niyo nyirubutangatifu n’ ubutungane gusa.

Ikindi Imana mu Ijambo ryayo yerekanyeko umuntu ahindurwa umutagatifu(intungane) imbere yayo binyuze mu kwizera Yesu Kristo Umwami wayo n’ umurimo yakoze gusa atongeyeho ikindi.

Abanyaroma 3:20
Ni yo mpamvu nta n’umwe uzagirwa intungane mu maso yayo n’uko yubahiriza amategeko, kuko amategeko afasha gusa kumenya icyaha.

Abanyaroma 3:22
Ni ubutungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura.

Abanyaroma 3:24
Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu.

Uwizera ibi wese ahabwa kuba umutagatifu imbere y’Imana bitangombeyeko apfa maze ngo inama izaterane imwemereze. Ahubwo kwizera icyo Yezu Kritso yakoze ku musaraba gupfa mu mwanya w’ umunyabyaha bigehesha kuba umutagatifu ukiri muzima wanapfa ukazajya kubana n’Imana.

Alice yanditse ku itariki ya: 16-01-2024  →  Musubize

Ndibariza Musenyeli: Ubwe arivugira ko "bidakwiriye gupfukamira ishusho y’umuntu, keretse Imana yonyine".None se kuki abayoboke banyu bapfukamira Ishusho ya Maliya,we ntabwo ari umuntu?? Bible isobanura neza ko gukoresha ibibumbano mu gusenga ari icyaha gikomeye kizarimbuza abasenga bakoresha ibibumbano.Byaba mu nsengero,mu ngo zabo,mu modoka,etc...

masabo yanditse ku itariki ya: 16-01-2024  →  Musubize

Nibwizako na twetwagira abatagatifu, uretese ubusabe bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda,na twe tukagira abatagatifu murakoze

Bowazi Valens yanditse ku itariki ya: 16-01-2024  →  Musubize

Nibyo pE uwo turamuzi nibikorwa yakoze bamuhe icyubahiro aragikwiye ntabwo ari ukumuramya

Mbogo yanditse ku itariki ya: 16-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka