Abakozi ba EAX beretswe amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu

Abakozi b’Ikigo East African exchange (EAX) basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Abakozi ba EAX bari beretswe amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu
Abakozi ba EAX bari beretswe amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu

East African exchange ni ikigo gitunganya umusaruro w’ibinyampeke, bakawuhunika mu bigega bya kijyambere bakanawongerera ubwiza, hanyuma bakagurisha umusaruro umeze neza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kamena 2018, ni ho basuye iyi ngoro iherereye mu Nyubako Inteko ishinga amategeko ikoreramo, yashyizweho mu rwego rwo kwigisha Abanyarwanda ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi mu kubohora igihugu.

Mu rugendo abakozi n’abayobozi b’iki kigo bakoze, basobamuriwe amateka y’urugamba rwo kwibohora n’uko ingabo 600 zari mu nteko mu gihe Jenoside yatangiraga Nta bikoresho bihagije zari zifite.

Bashyize n'indabo ku mva zishyinguyemo abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu
Bashyize n’indabo ku mva zishyinguyemo abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Basobanuriwe kandi uko itegeko ryo guhagarika Jenoside ryashyizwe mu bikorwa n’uruhare rw’Abanyarwanda n’abanyamahanga mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi birimo uko ingano za Loni zatereranye u Rwanda, ariko ingabo za ‘APR’ zikabasha kuyihagarika.

Umutoni Harriet ukora muri iki kigo yavuze ko akuyemo isomo ry’uko nabo bazaba intwari nk’ibyaranze ingabo zabohoye igihugu.

Yongeyeho kandi ko bazaharanira no kurangwa n’ubwitange mu gihe cyose bazaba bakiriho.

Batemberejwe mu bice byose bigize iyi ngoro
Batemberejwe mu bice byose bigize iyi ngoro

Rugema Joshua umuyobozi mukuru wa EAX yagize ati “Ukwibihora ntikoroha, tugomba natwe kwitanga kugira ngo tuzagire ejo heza by’umuyobozi mukuru.”

Kayiyakire Clement ushinzwe ubucuruzi muri EAx, yavuze ko amateka beretswe yabigishije ko Jenoside yakozwe n’urubyiruko kandi rukaba ari na rwo rwayihagaritse.

Ati “Kuri ubu urubyiruko rugomba gukora urugamba rwo kubaka igihugu bacyerekeza mu ruhando nk’urw’ibindi bihugu.”

Ikigo EAX gisanzwe gifasha abahinzi b’ibigori kugera ku nguzanyo ibafasha kwiteza imbere mu buryo buborohereye.

Rugema Joshua umuyobozi mukuru wa EAX
Rugema Joshua umuyobozi mukuru wa EAX
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka