Abakoresha abantu bafite ubumuga bahamya ko bashoboye

Bamwe mu bafite ibigo bashoyemo imari bakaba bakoresha abakozi batandukanye, bahamya ko abafite ubumuga nabo bashoboye, kuko iyo bari mu kazi kabo bakitaho uko bikwiye, bigatuma batanga umusaruro uri hejuru.

Basanga abafite ubumuga nabo bashoboye
Basanga abafite ubumuga nabo bashoboye

Ibi biravugwa mu gihe hari ahandi usanga abafite ubumuga bibagora kubona akazi, kabone n’ubwo baba barize bakaminuza, kuko ngo usanga ufite ubumuga akora ikizamini cy’akazi cyanditse akagitsinda n’amanota menshi, yagera mu cyo kuvuga (interview), agatsindwa n’uko baba bamubonye, kubera ubumuga afite, nk’uko abo byabayeho bakunze kubivuga.

Mu bahamya ko abafite ubumuga bashoboye, harimo Stafford Rubagumya, ufite bizinesi yo gucuruza ikawa yo kunywa, resitora n’ibindi ahantu hatandukanye izwi nka ‘Stafford Coffee Brewers’, mu bakozi be hakaba harimo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Agira ati “Igitekerezo cyo kubakoresha cyaje ubwo nasuraga uruganda rutunganya ikawa, nsanga harimo abafite ubumuga kandi bakora akazi kabo neza. Ntangira bizinesi yanjye mu Rwanda mu 2020, negereye ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, barabampa njya kubigisha uko batunganya ikawa, ntangira kubakoresha mu 2021 nk’abakozi bahoraho”.

Stafford Rubagumya, ahamya ko abafite ubumuga bakora akazi kabo uko bikwiye
Stafford Rubagumya, ahamya ko abafite ubumuga bakora akazi kabo uko bikwiye

Ati “Ikigaragara ni uko ari abakozi beza, batagira ibibarangaza, bityo bagashyira imbaraga zabo zose ku kazi bigatuma bagakora neza. Kuva natangira kubakoresha, bizinesi yanjye yazamuye inyungu kuri 15%, bivuze ko kuba bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bidasobanuye ko ntacyo bashoboye, ni abakozi beza nashishikariza n’abandi kubaha akazi”.

Rubagumya avuga ko ubu akoresha batatu aho acururiza muri Kamonyi na babiri i Nyanza, ariko akaba yatangiye kwigisha abandi 16 gutunganya ikawa yo kunywa n’igikoni, ku buryo nyuma y’amezi atandatu, 70% byabo azabaha akazi, abandi akakabashakira ahandi. Yongeraho ko umwaka utaha azafungura ahandi ho gucururiza muri Kigali, akazakoreshamo 98% bafite ubumuga butandukanye.

Undi ni Guerschom Niyindorera ukuriye kompanyi ikora ubuhinzi n’ubuvumvu yitwa Aubin Produce International Ltd, yohereza umusaruro no mu bihugu byo hanze. Iyi kompanyi ikoresha abakozi basaga 2000, muribo abagera kuri 400 ni abafite ubumuga butandukanye, kandi ngo barakora bakiteza imbere nk’abandi.

Ba rwiyemezamirimo bakoresha abafite ubumuga babatangaho ubuhamya
Ba rwiyemezamirimo bakoresha abafite ubumuga babatangaho ubuhamya

Niyindorera ati “Abafite ubumuga dukorana nabo ni abantu nk’abandi kuko hari ibyo bashoboye. Nko mu bworozi bw’inzuki cyangwa mu buhinzi, bakora ibyo bashoboye, aho bibagoye gato tukabafasha, ariko muri rusange bita ku kazi kabo. Ntabwo ari impuhwe tubagirira kuko turi muri bizinesi, igihari ni uko twabonye ko hari ibyo bashoboye, tugafatanya”.

Akomeza avuga ko umwaka utaha azonga abakozi bafite ubumuga ku buryo bazava kuri 400 bakagera kuri 700, akanakangurira n’abandi kubakoresha babarinda ihezwa, nabo bakabasha gutera imbere.

Ibijyanye n’ubushobozi bw’abafite ubumuga, byagarutsweho mu gikorwa cyateguwe n’umushinga ‘Feed The Future Hanga Akazi’ uterwa inkunga na USAID, cyo gushishikariza abantu guhanga imirimo idaheza (inclusive jobs), igikorwa cyabaye ku wa 25 Kanama 2023.

Umuyobozi w’uwo mushinga, Timothy Shumaker, ahamagarira abafite bizinesi kumva ko abafite ubumuga badakwiye guhezwa.

Ati “Abafite bizinesi nabashishikariza kwakira abafite ubumuga bakabaha akazi kuko bashoboye, bityo ibikorwa byabo bitere imbere, inyungu yiyongere. Bazaze barebe urugero rwiza kuri Stafford Coffee, abahakora bafite ubumuga bishimirwa n’abakiriya kuko babakira neza”.

Timothy Shumaker
Timothy Shumaker

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, ikunze kugaragaza ko bahezwa ku mirimo kubera ubumuga bwabo, nyamara ngo bigishijwe imyuga ijyanye n’ibyo bashoboye, bakagirwa ikizere bavamo abakozi beza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka