Abakora isuku muri UR-Nyagatare bamaze amezi ane badahembwa

Abakozi bakora isuku muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare batangaza ko bamaze amezi ane bakora ariko badahembwa.

Abakora isuku muri iyi kaminuza batangaza ko bamaze amezi ane bakora ariko badahembwa
Abakora isuku muri iyi kaminuza batangaza ko bamaze amezi ane bakora ariko badahembwa

Abo ni abakorera ikompanyi yitwa K.G Harvest Ltd isanzwe ikora isuku muri iyo kaminuza.

Bamwe mu bakozi baganiriye na Kigali Today, bifuje ko amazina yabo adatangazwa, bavuga ko bamaze amezi ane bakora ariko bategereje umushahara bagenerwa buri kwezi baraheba.

Bavuga ko bagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwabo bubabwira ko budafite amafaranga yo kubishyura kubera ko kaminuza nabo itarabishyura.

Umwe muri bo avuga ko kudahembwa byatumye bahura n’ibibazo bikomeye.

Agira ati “Tuba mu nzu dukodesha, barimo kutwirukana kubera kutishyura, abana ku mashuri batangiye kubirukana no kubona icyo dufungura nabyo ubu ni ikibazo kandi dukora buri munsi.”

Kabagema Celestin, umuyobozi wa K.G Harvest Company Ltd yemera ko batarahemba abakozi amezi ane yose. Ariko akavuga ko byatewe no kuba kaminuza itarabishyura.

Yizeza abakozi ko agiye gukora ibishoboka ku buryo ku wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, bazishyurwa agasigara yishyuza uwo bagiranye amasezerano.

Agira ati “Natwe kaminuza imaze amezi ane itatwishyura, niyo mpamvu nabo tutarabishyura. Gusa kaminuza yatubwiye ko irimo gushaka amafaranga niba itaranayabona, nanjye ndimo kuyashakisha ahandi kuwa gatanu nzabishyura.”

Umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, maze umuyobozi wayo ushinzwe imari n’ubutegetsi, Gakwaya Innocent amubwira ko ari mu nama.

Yakomeje amubwira ko aza kumuvugisha ariko inshuro yongeye kumuhamagara ntiyamwitabye. Yanamwoherereje n’ubutumwa bugufi nabwo ntiyagira icyo amutangariza.

Ubundi K.G Harvest Company Ltd, ifite abakozi 40 muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bakora isuku.

Ifitanye nabo amasezerano y’umwaka azarangira, ku itariki 30 Mata 2017. Gusa ngo bamwe bakaba baragiye bata akazi kubera kutishyurirwa igihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nabo muri RRA BAMAZE ABIRI!

rwakabishya michel yanditse ku itariki ya: 22-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka