Abakora isuku muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bigaragambije

Abakozi bakorera KPC (Kigali Professional Cleaners), isosiyete ikora isuku muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, bigaragambije mu gihe cy’amasaha make tariki 13/11/2012 kubera ko umukoresha wabo atabishyuye amafaranga yari yababeshye ko yabashyiriye mu isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Ngo guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2011 KPC itangira kubakoresha yabakataga amafaranga bavuga ko bayabatangira mu isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi ariko muri Gicurasi uyu mwaka, baje kumenya ko aya mafaranga atigeze agezwa aho yari agenewe; nk’uko abo bakozi babivuga.

Icyo gihe aba bakozi bahagaritse akazi, maze sosiyete yemera kubishyura amafaranga yabo. Mu kwezi kwa Kanama babishyuye igice cy’ayo babagombaga, babemerera kuzabishyura andi binyujijwe mu mishahara yabo.

Kuva icyo gihe, kugeza uyu munsi, ngo ayo mafaranga bemerewe ntiyaje. Kubera ko babona kontalo y’umukoresha wabo iri hafi kurangira, bongeye kwigaragambya kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke.

Aba bakozi baje kwemera gusubira mu mirimo yabo ari uko ubuyobozi bwa Kaminuza bubemereye kuvugana na nyiri iyi sosiyete witwa Gategaya Elias.

Gusa, ubuyobozi bwa Kaminuza na bwo ntibwabashije kumubona kuri telefone, nuko bwiyemeza kumwandikira bwifashishije ikoranabuhanga (e-mail) bumusaba kurara aje bakavugana kuri iki kibazo.

Imikorere idahwitse yatumye kaminuza isesa kontalo mbere y’igihe

Ubundi, sosiyete KPC yari yasinye na Kaminuza kontalo y’imyaka ibiri yagombaga gutangira muri Gicurasi 2011 ikarangira muri Gicurasi 2013. Nyamara Kaminuza yasubiyemo bemeranywa ko bazarangizanya n’Ukuboza 2012.

Tharcisse Sinzi, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, avuga ko kutubahiriza amasezerano bari bagiranye yo gukora isuku ari byo byatumye iyi kontalo igabanywa.

Umwe mu bakozi bashinzwe isuku yanavuze ko ubundi muri kontalo Kaminuza ifitanye na KPC harimo kugura impapuro z’isuku zifashishwa mu bwiherero nyamara ngo hari igihe wasangaga zashize, nta zindi sosiyete yazanye.

KPC yahemutse no kuri CHUB ndetse no ku rukiko rwisumbuye rwa Huye

Uretse muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, KPC yakoreye isuku no ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) ndetse no ku rukiko rwisumbuye rwa Huye. Aha hose kandi ngo yahavuye ihemukiye abakozi bakoranye.

Kuri CHUB, uretse kuba yaragiye itabishyuye amafaranga yari yabakase ivuga ko ari ay’ubwiteganyirize ntiyatange, ngo yanabambuye amafaranga y’umushahara w’ukwezi kwa gatatu n’igice cy’ukwa kane.

Bamwe mu bakozi banavuga ko hari amafaranga y’umuryango (FPR) yari yabakase ivuga ko izayabatangira none ngo ntiyayatanze.

Kuri parike ho, KPC yambuye abakozi bakora isuku umushahara w’amezi abiri. Kugeza ubu ngo baracyiga aho bazahera barega ariko ngo biragoye kuko nta na lisiti yo guhemberwaho bigeze basinyaho, bakaba nta na kontalo basinyanye. Ibyo kudasinyana kontalo n’abakozi byo ni rusange aha hose KPC yakoze.

Bazarengerwa na nde?

Muri rusange, abakozi bakora isuku ntibaba bafite uwo twakwita umukuru ubavugira, kuko n’ababakoresha ba nyiri amasosiyete baba barashyizeho bataba ari abayobozi bashobora kubahagararira igihe bagize ibibazo.

Uhagarariye CESTRAR mu karere ka Huye twavuganye kuri telefone atubwira ko byaba byiza aba bakozi baje kubareba bakabagira inama y’uko babyifatamo kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke. Ariko na none harongera hakavuka ikibazo: ni nde uzajya kuvugira aba bakozi kandi nta muryango bafite babarizwamo?

N’ikimenyimenyi, bamwe mu bo KPC yambuye ku Bitaro bya Kaminuza bagiye kumurega ku buryo bakiri kuburana. None abatarabashije kujya kwivugira bo bazaba aba nde? Ahanini aba babuze uko bagira bagaceceka ni uko babonaga kubona n’amafaranga yo kuriha ubaburanira kandi bakorera ibihumbi 20 ku kwezi, bitaborohera.

Abo KPC yatwaye amafaranga ni benshi, kuko Kaminuza yonyine ifite ahantu henshi iyi sosiyete ikora isuku harimo muri Kaminuza ubwaho no mu bigo byayo n’amashami biri i Rusizi n’i Kigali. Kaminuza yonyine yishyura KPC amafaranga arenga miliyoni icyenda ku kwezi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ntabwo bigaragambije ahubwo baburanaga uburenganzira bwabo

eddy yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Ariko kuki Abantu nkabo barenganya imbaga nkiyongiyo badakurikiranwa n’amategeko? Abo bakozi baba baravunitse kandi ntimwibagirwe ko harimo n’atunze ingo!!!!!!!!!!!! Nibarenganurwe pe!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

turabibo na bararenganye pe!!!

edr yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Aba ba Rwiyemezamirimo bamwe ni ba bihemu, iyo amasezerano agiye kurangira amezi ya nyuma ntibayahembera, kubashaka ntibyoroha kuko abenshi usanga bibera i Kigali bajye bakwa ingwate izishyura ibyo batatunganyije bayisubizwe harimo n’imishahara bayisubizwe barangije neza amasezerano

kibamba yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Abo Bakozi ni barenganurwe .

Emmy yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ko mutadushyiriyeho i photo bari kwigaragambya?Icyo nzi cyo nuko bakubitwa ningutiya bambaye zigacika.

elie yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka