Abakandida bemejwe by’agateganyo ni Perezida Kagame na Frank Habineza

Abakandida babiri gusa nibo bagaragara ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda, mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

NEC ubwo yatangarizaga abanyamakuru urutonde rw'agateganyo rw'abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda
NEC ubwo yatangarizaga abanyamakuru urutonde rw’agateganyo rw’abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yatangaje urwo rutonde ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Kamena 2017.

Kuri urwo rutonde hagaragaraho Perezida Paul Kagame, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi na Frank Habineza wa Green Party.

Komisiyo y’amatora ivuga ko abo babiri aribo bonyine bujuje ibyangombwa. Abandi babitanze ngo babyanditse nabi kuburyo hari abo basanze barasinyiwe kabiri.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora avuga ko ariko abo bataruzuza ibyangombwa bafite amahirwe yo kuzana ibisabwa bitarenze ku itariki ya 06 Nyakanga 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka