Abajura mu Rwasave babangamiye abahahira I Huye

Bamwe mu baturage ba Gisagara bakoresha inzira yo mu Rwasave bajya cyangwa bava I Huye,baravuga ko babangamiwe n’umutekano muke uharangwa.

Igishanga cya Rwasave kigabanya akarere ka Huye n'aka Gisagara
Igishanga cya Rwasave kigabanya akarere ka Huye n’aka Gisagara

Igishanga cya Rwasave kiri hagati y’akarere ka Gisagara n’aka Huye, kikagira inzira zikinyuramo zambukiranya utu turere twombi.

Aba baturage bavuga ko mu masaha ya nimugoroba muri iyi nzira haba hari insoresore zihabategera zikabambura ibyo bavuye guhaha,ndetse ngo rimwe na rimwe zikanahabakubitira.

Mugemangango utuye mu kagari ka Duwani avuga ko mu masaha y’ijoro haba harimo amabandi yitwaje intwaro, akambura abatambuka.

Yagize ati”Aha hari ikibazo cy’umutekano mucye rwose,hari abantu natwe tutazi iyo baturuka bahategera bakambura abantu ibyo batahanye”.

Iyi nzira ikikijwe n'ibihuru niyo ikunze kwamburirwamo
Iyi nzira ikikijwe n’ibihuru niyo ikunze kwamburirwamo

Aba baturage kandi bavuga ko mu minsi mikeya ishize muri iyi nzira bahiciye umuntu avuye mu mujyi wa Huye,kuburyo ubu ngo nta muntu ugipfa kuhanyura ari wenyine mu masaha ya nimugoroba.

Mugemangango yungamo ati”Nta muntu wenyine ugipfa kunyura hano kuva uwo mugabo bahamutsinda,twese twagize ubwoba”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi Kabogora Jacques avuga ko kuva aho muri iyi nzira bahiciye umuntu,hahise hakazwa amarondo.

Ahumuriza kandi abaturage, ababwira ko n’ingabo z’igihugu zirimo zihakora uburinzi, bityo bakaba bakwiye gushyira umutima hamwe.

Ati”Nta muntu uzongera kugirira ikibazo hariya hantu rwose twarabihagurukiye,dufatanyije n’abaturage ubwabo,rwose nibahumure ntacyatunanira”.

Iri shyamba niry rivugwaho gucumbikira abahungabanya umutekano muri iyi nzira
Iri shyamba niry rivugwaho gucumbikira abahungabanya umutekano muri iyi nzira

Umuntu wiciwe muri iyi nzira yishwe tariki ya 20 Ugushyingo 2016, yari kumwe n’abandi babiri,ariko aba bombi ntacyo babaye.

Aba ni nabo polisi yari yahereyeho ita muri yombi ngo bakorweho iperereza,gusa nyuma baje kurekurwa,ibintu abaturage bavuga ko batishimiye na gato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igishanga cya muvumba gihuza murenge wa Tabagwe numugi wa nyagatare naho hateye inkeke.

alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka