Abagura ubutaka baragirwa inama yo kubanza kumenya icyo bwagenewe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abagura ubutaka kuzajya babanza kumenya icyo bwagenewe gukorerwaho, mu rwego rwo kwirinda gutungurwa.

Bigenda bigaragara ko hari abagura ubutaka bateganya nko kubwubakaho, bagendeye ku kuba icyangombwa cy’ubutaka bw’uwo baguze cyanditseho gutura, nyamara ngo bari bakwiye kuzajya babanza kureba icyo bwagenewe kuko hari igihe usanga ibyo ubutaka bwari bugenewe gukorerwaho byarahindutse.

Gislain Bigirimana yatewe igihombo no kwizera ibyandite ku cyangombwa cy'ubutaka yahawe. Rukarakara yari yarabumbishije zamaze gupfa burundu
Gislain Bigirimana yatewe igihombo no kwizera ibyandite ku cyangombwa cy’ubutaka yahawe. Rukarakara yari yarabumbishije zamaze gupfa burundu

Gislain Bigirimana utuye mu Mudugudu wa Kamucuzi mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, ni umwe mu bahuye no kwizera ibyanditse ku cyangombwa cy’ubutaka, abugura, none ubu akaba abara igihombo cya miliyoni enye yari yafashe muri banki, ateganya kubaka.

Agira ati “Nafashe umwenda wa miliyoni enye nteganya kubaka, mbumbisha amatafari ya rukarakara, ngura amabuye n’umucanga ndetse n’amatafari ahiye, ncukura ibyobo bifata amazi, nzana amashanyarazi n’amazi mu kibanza.”

Akomeza agira ati “Ariko ngiye kwaka icyangombwa cyo kubaka bambwiye ko aho nshaka kubaka hagenewe amashyamba. Nyamara ku cyangombwa cy’ubutaka cy’uwo twaguze ndetse n’icyo nahawe mu ihererekanya byanditseho ko ari aho gutura.”

Kuri ubu yifuza ko ubuyobozi bwamufasha bukamwemerera kubaka, bugiriye amafaranga ari kwishyura muri banki nta n’icyo yamumariye nyamara uko yateganyaga kubaka byari kumufasha kuyabona bimworoheye.

Ikimutera gukomeza gusaba kwemererwa kubaka, ni ukubera ko hari abandi bafite ibibanza hepfo ndetse no hirya y’icye, bimwe muri byo binagaragara ko ari byo biri mu mashyamba, bo bemerewe kubaka, muri bo hakaba hari n’abubatse nyuma y’uko we yahagaritswe.

Abatuye muri ako gace kagenewe amashyamba bahavukiye bo ubu bacitse intege kuko batekerezaga ko abagenda batura ruguru yabo ari bo bazabazanira iterambere.

Umukecuru witwa Séraphine Nyandwi agira ati “Ubundi twe twumvaga tuba mu mujyi, n’abo muri Nyaruguru bakatubwira ko tuba mu mujyi. Ubu se ko tugiye guhera mu mashyamba twenyine, kandi haruguru yacu hari hatangiye kuza iterambere ryari kuzatuzanira itara, bizagenda gute koko?”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe ubukungu, André Kamana, avuga ko bazagera muri kariya gace Gislain Bigirimana yifuza kubakamo, bakareba niba hari icyo yafashwa, ariko bakanasuzuma niba nta cyihishe inyuma y’iyubakwa ry’inzu avuga ko zubatswe nyuma y’uko we yabibujijwe.

Anasaba abantu bose bashaka kugira ibyo bakorera ku butaka kutazajya bizera ibyanditse ku byangombwa by’ubutaka bafite, ahubwo bakabanza kumenya icyo bwagenewe kuko imikoreshereze y’ubutaka igenda ihinduka. Nk’ubu hari kugenderwa ku ijyanye n’igishushanyo mbonera kigomba gukurikizwa hagati ya 2020 na 2035.

Ni ukuvuga ko hari ibyateganyaga gukorerwa ku butaka mbere y’igishushanyo mbonera cya mbere ya 2020 ubu byahindutse.

Iyi nzu yubatse nyuma y'uko Bigirimana we yari yarabujijwe kubaka
Iyi nzu yubatse nyuma y’uko Bigirimana we yari yarabujijwe kubaka

Agira ati “Buri muntu ugiye kugura ubutaka nabanze amenye imikoreshereze yabwo (land use masterplan), kuko imikoreshereze igenda ihinduka, amenye iya kera, amenye n’iheruka, noneho abone gufata icyemezo runaka.”

Ku bijyanye n’abatuye muri kiriya gice cyagenewe amashyamba mu Kagari ka Matyazo mbere y’uko hagenerwa amashyamba, ngo nta wuzahabirukana, ariko nta n’ikindi bazemererwa kuhakorera kinyuranye n’ibiteganyijwe.

Ni ukuvuga ko batazemererwa no kuvugurura inzu batuyemo, ko icyo bazemererwa kubaka ari ubwiherero gusa, kuzageza bahavuye bakazajya gutura aho byagenewe.

Ku bijyanye no kumenya icyo ubutaka bwagenewe aho ari ho hose mu Rwanda, umuntu ashobora kwifashisha terefone agakanda *651# hanyuma agakurikiza amabwiriza. Iyi serivise iboneka ukoresheje umurongo wa MTN ikishyurwa 65 frw uko uyikoresheje.

Umuntu ashobora no kwifashisha urubuga geodata.rw akabona amakuru akeneye, kandi haba mu kwifashisha telefone ndetse na internet, umuntu agomba kuba afite nimero ya UPI y’ubutaka ashaka kumenya icyo bwagenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka