Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura

Abana bafashwa n’ Umuryango Imbuto Foundation basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza, ari yo nkingi izabafasha kugera ku byo igihugu kibifuzaho.

Babisabwe na Munyakazi Isac umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Mineduc, kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2016.

Munyakazi Isac Yasabye uru rubyiruko kurangwa n'ikinyabupfura
Munyakazi Isac Yasabye uru rubyiruko kurangwa n’ikinyabupfura

Hari mu muhango wo gutangiza ihuriro rya munani ry’abana 458 riri kubera mu Karere ka Huye, mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare.

Muri uyu muhango Munyakazi yashimiye Madame Jeannette Kagame washinze umuryango Imbuto Foundation akaba anawubereye umuyobozi w’ikirenga.

Yibukije uru rubyiruko ko Madame Jeannette Kagame yafashije abana b’abahanga mu ishuri kubona uko biga mu mashuri meza, mu gihe imiryango yabo itari ibishoboye.

Yaboneyeho kurusaba kubyaza umusaruro aya mahirwe bagize bakiga bashyizeho umwete, kandi bakibuka ko ikinyabupfura ariwo musingi wo kugera ku byo igihugu kibifuzaho.

Ati” Umunyeshuri n’aho yatsinda ariko adafite uburere bwiza, usanga n’ibyo igihugu cyamushoyeho bipfuye ubusa”.

Bamwe mu bana bari muri iri huriro bavuga ko bahigira byinshi bitandukanye n’ibyo baba bize mu mashuri, kandi bakemeza ko bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Aba bana bavuga ko muri aya mahuriro bahigira byinshi
Aba bana bavuga ko muri aya mahuriro bahigira byinshi

Diane Mujawayezu avuga ko kuva aho atangiriye kwitabira aya mahuriro, yigiyemo kwitinyuka yumva ko ashoboye, ndetse ngo yanahamenyeye uburyo ashobora kuzigama mu bushobozi buke ababyeyi baba bamuboneye.

Ati” Mbere nabonaga amafaranga nkayapfusha ubusa, agashira ntacyo amariye. Ariko batwigishije kuzigama ntangira ubwo none ubu nifungurije konti yanjye kandi nyibitsaho amafaranga make make bitewe n’ayo nabonye”.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Imbuto Foundation Umutoni Sandrine avuga ko aya mahuriro afasha abana bafashwa na Imbuto Foundation guhurira hamwe bakamenyana.

Ati” Aya mahuriro afasha abana guhurira hamwe bakaganira, bakaniga amwe mu masomo baba batize mu mashuri bigamo”.

Sandrine Umutoni uyobora Imbuto Foundation avuga ko muri aya mahuriro abana bahigira amwe mu masomo batiga mu mashuri
Sandrine Umutoni uyobora Imbuto Foundation avuga ko muri aya mahuriro abana bahigira amwe mu masomo batiga mu mashuri

Mu myaka 10 umuryango Imbuto Foundation umaze ufasha abana mu mashuri yisumbuye, umaze gufasha abana barenga 6000,uyu mwaka wa 2016 gusa ukaba warafashije abana 800.

Lt. Joseph Abakunda wo mu ngabo zirwanira mu kirere yahaye aba bana ikiganiro kigamije kubashishikariza kurangwa n'imyitwarire myiza
Lt. Joseph Abakunda wo mu ngabo zirwanira mu kirere yahaye aba bana ikiganiro kigamije kubashishikariza kurangwa n’imyitwarire myiza
Bamwe mu bana bari muri ihuriro rya munani bari kumwe n'abayobozi banyuranye
Bamwe mu bana bari muri ihuriro rya munani bari kumwe n’abayobozi banyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka