Ababyiruka bafite inzozi zo kuzakora itangazamakuru rihuza abaturage n’ubuyobozi

Urubyiruko rwiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare (GSOB) “Indatwa n’Inkesha” biyemeje kuzakora itangazamakuru rizajya riba ikiraro hagati y’ubuyobozi n’abaturage nibamara kugera mu kazi.

Umuyobozi wa Kigali Today yakiriye aba banyeshuri mu biro bye.
Umuyobozi wa Kigali Today yakiriye aba banyeshuri mu biro bye.

Aba banyeshuri basanzwe bafite ibikorwa by’itangazamakuru mu kigo bigamo n’ubwo batiga ibijyanye n’itangazamakuru, babitangaje ubwo bakoreraga urugendoshuri ku cyicaro cya Kigali Today, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama 2017.

Shema Frank wiga mu wa Gatandatu mu Bumenyi bw’isi n’ubumenyi muntu, yavuze ko basanzwe bakora ibikorwa byo gutangaza amakuru mu kigo, binyuze mu kinyamakuru na radiyo yo mu kigo, bakanagira ikindi kiganiro bakorera kuri Radio y’abaturage yo mu Karere ka Huye “RC Huye.”

Kanamugire Charles, Umuyobozi wa Kigali Today aganira n'aba banyeshuri.
Kanamugire Charles, Umuyobozi wa Kigali Today aganira n’aba banyeshuri.

Yagize ati “Kigali Today nk’imwe mu gitangazamakuru cyageze kuri byinshi kikagira imbuga zitandukanye zikora neza, twagira byinshi twayigiraho kugira ngo inzozi zacu zo kuba abanyamakuru b’umwuga bahuza abaturage n’ubuyobo bw’igihugu.”

Mu rugendo bakoreye ku kicaro cya Kigali Today, baganiriye n’abanyamakuru batandukanye, babagira inama bagendeye ku ngendo nabo bakoze kugira ngo bagere aho bageze ubu.

Nyuma yo gutemberezwa aho Kigali Today ikorera hose, bagize umwanya wo kubaza ibibazo bari bafite.
Nyuma yo gutemberezwa aho Kigali Today ikorera hose, bagize umwanya wo kubaza ibibazo bari bafite.

Aba bayeshuri bibumbiye muri Media Club yashinzwe mu 1940 yitwa Servir, ariko ubwo kwigisha byashyirwaga mu Cyongereza, Club yahindutse “iReview”. Iyo media Club ifite ikinyamakuru na Radiyo bikorera mu kigo cyose.

Urubyiruko rwiga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butare "Indatwa n'Inkesha" basuye Kigali Today.
Urubyiruko rwiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare "Indatwa n’Inkesha" basuye Kigali Today.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

it was our pleasure to be hosted by @KT Staff thank you very much #I REVIEW2017

Rusagara yanditse ku itariki ya: 10-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka