Amazi ya WASAC yatumye birengagiza kubungabunga iriba bahoranye

Abaturage n’ubuyobozi mu Karere ka Kamonyi baritana ba mwana k’uwari ukwiye kubungabunga amasoko nyuma y’aho amazi ya WASAC abagereyeho.

iriba rya Micanga ntirigira amazi.
iriba rya Micanga ntirigira amazi.

Iriba ryitwa “Micanga” riherereye mu Kagari ka Ruyenzi, Mu murenge wa Runda, ryarasenyutse n’ibitembo biribwa, nyuma gato y’aho ikigo cya WASAC cyari kimaze kugeza amazi meza muri aka gace bigatuma abariganaga bagabanuka.

Umubyeyi umaze imyaka 22 atuye ku Ruyenzi, ati “Kuva natura inaha muri 1994 twavomaga aha. Baraje bararyubakira bakaduca amafaranga 10 frw, barongera 20frw. Ariko noneho tubabajwe n’uko dusigaye nta riba dufite. Abana ni ukuza bakadubika muri kiriya kigaga.”

Kuri ubu abaturage bavuga batunguwe no kubona iriba bavomagaho kuva kera risenyutse rikabura urisana, bakabwirwa ko n’uwari ushinzwe kwishyuza abahavomeraga amafaranga yo kuribungabunga ari we ushinjwa kwiba ibitembo byayayoboraga.

Bamennye ikigega kugira ngo bajye babona uko bavoma.
Bamennye ikigega kugira ngo bajye babona uko bavoma.

Baziki ushinjwa kwiba ibihombo by’iri riba, avuga ko amaze amezi ane aretse kuhavomesha kuko abaturage banze kumwishyura, bavuga ko hari hasigaye haza amazi arimo umugese nawe ahitamo kubyihorera.

Yongeraho ko amafaranga we yishyuzaga yari ayo kwikenuza no gukora isuku ku iriba, ahubwo ko abamubanjirije ari bo batangaga ayo bavomesheje ku buyobozi nabwo bukabahemba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi, Rwandenze Epimaque, atangaza ko iri riba ryatunganyijwe kandi rigacungwa n’isosiyeti yitwa SOCOTRIM yatangaga amazi mu karere ka Kamonyi.

Avuga ko SOCOTRIM ari nayo yakiraga amafaranga yavomerwaga ariko nyuma iryo riba riza kwegurirwa WASAC.

Ati “Aho WASAC iziye, amazi yose yacungwaga na SOCOTRIM yarayeguriwe ariko amasoko asubizwa abaturage.”

Si iriba rya Micanga ryonyine ryononekaye nyuma y’uko WASAC igejeje amazi ku Ruyenzi, ahubwo hari n’andi atatu aturuka mu isoko nayo adatunganyije.

Rwandenze atangaza ko azasaba abaturage agatunganywa mu mafaranga y’ubudehe azahabwa imidugudu mu 2016/2017, kuko iyo amazi yabuze n’abafite amazi mu ngo bakenera kuvomera kuri aya mariba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwihangane Bavandimwe. Gusa Ikibazopfite. Iyobajyiye Kuvoma Hariya Ntibajyamo Hasi Bagakanda Jyiramo? Nikibazo!

Ezechiel yanditse ku itariki ya: 20-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka