Amazi ava mu nkambi ya Mugombwa abangiriza imyaka
Abahinga mu kabande kari munsi y’inkambi ya Mugombwa yo mu Karere ka Gisagara, barasaba ingurane bakimuka kuko amazi ayivamo abangiriza ibihingwa.
Iyi nkambi ituyemo Abanyekongo yubatswe nyuma yo kwimura abari baturiye umusozi yubatsweho, babaruriwe imitungo barimurwa. Ariko hari bamwe mu bagituriye iyi nkambi bavuga ko nabo bari barabaruriwe imitungo biteganyijwe ko bazimurwa, ntibimurwa.
Kuri ubu bavuga ko amazi ayiturukamo amanukana amabuye n’imisenyi by’imusozi bikamanukira mu myaka ihinze mu kabande, nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Nicodem Sekamana.
Agira ati “Twarabaruriwe ntitwimurwa, amazi ava mu nkambi amanukana n’amabuye n’imicanga bikarengera ku myaka, ntacyo tugisarura, ntakikihava twibereyeho dutyo.”
Mukamana Therese avuga ko we na bagenzi be bifuza ko hari icyakorwa, kuko bamaze imyaka itatu bategereje kwishyurwa.
Ati “Sinkibasha no gutanga ubwisungane mu kwivuza kubera ubukene byanteje, umuntu ashaka n’aho akura igitoki ngo atekere abana ntahabone, nibaduhe ingurane twimke tujye kwishakira ahandi duhinga.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugombwa buvuga ko kuba aba bantu barabaruriwe imitungo ntibimurwe ari uko bubaka basanze inkambi itazagera aho batuye. Naho ikibazo cy’amazi abasenyera cyo ngo cyamaze kugezwa muri MIDIMAR bategereje icyo izakora.
Frederic Ntawukuriryayo ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), avuga ko ibi bibazo biterwa n’iyi nkambi, kandi bari gushakisha uburyo bwo kubikemura nubwo atagaragaza igihe n’uburyo bizakemurwa.
Ati “Ibibazo by’iyangirika ry’ibidukikije ahari inkambi ntibibura kubera ubwinshi bw’abantu, Mugombwa naho turi gushaka uko byakemuka vuba tugenda dukora hamwe hamwe kuko biba binakeneye amafaranga menshi.”
Avuga ko ikibazo nk’iki kigaragara ahantu henshi mu Rwanda hubatse inkambi hose, ariko akavuga ko bagenda bahera ku hari ibibazo bikomeye.
Uretse kandi aya mazi amanukana imisenyi n’amabuye akangiza imyaka y’abaturage, bavuga ko n’imikoki isigara yaciwe n’ayamazi ishobora kujya iteza impanuka igihe yakomeza kwiyongera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|