Ababyiruka bafite inzozi zo kuzakora itangazamakuru rihuza abaturage n’ubuyobozi
Urubyiruko rwiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare (GSOB) “Indatwa n’Inkesha” biyemeje kuzakora itangazamakuru rizajya riba ikiraro hagati y’ubuyobozi n’abaturage nibamara kugera mu kazi.
Aba banyeshuri basanzwe bafite ibikorwa by’itangazamakuru mu kigo bigamo n’ubwo batiga ibijyanye n’itangazamakuru, babitangaje ubwo bakoreraga urugendoshuri ku cyicaro cya Kigali Today, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama 2017.
Shema Frank wiga mu wa Gatandatu mu Bumenyi bw’isi n’ubumenyi muntu, yavuze ko basanzwe bakora ibikorwa byo gutangaza amakuru mu kigo, binyuze mu kinyamakuru na radiyo yo mu kigo, bakanagira ikindi kiganiro bakorera kuri Radio y’abaturage yo mu Karere ka Huye “RC Huye.”
Yagize ati “Kigali Today nk’imwe mu gitangazamakuru cyageze kuri byinshi kikagira imbuga zitandukanye zikora neza, twagira byinshi twayigiraho kugira ngo inzozi zacu zo kuba abanyamakuru b’umwuga bahuza abaturage n’ubuyobo bw’igihugu.”
Mu rugendo bakoreye ku kicaro cya Kigali Today, baganiriye n’abanyamakuru batandukanye, babagira inama bagendeye ku ngendo nabo bakoze kugira ngo bagere aho bageze ubu.
Aba bayeshuri bibumbiye muri Media Club yashinzwe mu 1940 yitwa Servir, ariko ubwo kwigisha byashyirwaga mu Cyongereza, Club yahindutse “iReview”. Iyo media Club ifite ikinyamakuru na Radiyo bikorera mu kigo cyose.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
it was our pleasure to be hosted by @KT Staff thank you very much #I REVIEW2017