Afurika Yunze Ubumwe yemeje uburyo izibonera ingengo y’imari

Umwiherero w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, wemeje uburyo Afurika itazongera gushingira ku nkunga z’amahanga, aho buri gihugu kizasoresha 0.2% kuri buri gicuruzwa gitumizwa hanze.

Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika wemeje uko wakwibonera ingengo y'imari.
Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wemeje uko wakwibonera ingengo y’imari.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb Claver Gatete, kuri iki Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016, yatangaje ibyavuye muri uyu mwiherero, avuga ko buri karere muri dutanu tugize umugabane wa Afurika (Amajyaruguru, Hagati, Afurika y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Uburengerazuba), kazajya kavamo byibuze miliyoni 447 z’amadolari, mu rwego rwo kuzuza miliyari 1.2 z’amadolari akanewe.

Ubusanzwe ngo mu ngengo y’imari ikoreshwa mu mishinga ya Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, guhemba abakozi ba komisiyo ndetse no kubungabunga amahoro; igice kinini kingana na 75% cyaturukaga mu baterankunga bo hanze y’umugabane, nk’uko Amb. Gatete yabitangaje.

Yagize ati "Ubu twishimiye ko guhera mu mwaka utaha wa 2017, tuzatangira kwibeshaho, kandi bizashoboka."

Iyi ngengo y’imari ya miliyari 1,2 z’amadolari ya Amerika akenewe buri mwaka, ngo azavamo 25% Afurika isabwa mu kubungabunga amahoro hirya no hino muri uyu mugabane, ikazahemba abakorera Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika Afurika ku rugero rwa 100%, ndetse ngo izanakoreshwa mu mishinga y’iterambere uyu mugabane uteganya buri mwaka ku rugero rwa 75%.

Ministiri Gatete yavuze ko ubu ari bwo buryo bwagaragajwe n’impuguke mu by’imari n’igenamigambi, Umunyarwanda Dr. Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD). Dr. Kaberuka ngo yerekanye ko buri gihugu kizasaba imisoro abikorera ku bicuruzwa bitari iby’ibanze cyane bitumizwa hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impuguke nyazo muby’ubukungu ndetse n’abakurambere bacu bazi ko "ukoze hasi yibutsa undi ibuye". Kwongera umusoro wa 0.2 % ku byinjira bituma hagabanuka inshuro ebyili ibiciro by’ibisohoka. Inyungu irihe? Iyo byali kuba byoroshye nk’uko bivabivuze Afrika nta kibazo yari kuba ifite. Ikimbabaje n’uko ngo na Donald KABERUKA yari muri abo bafashe icyo cyemezo.

Simpunga Aloys yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka