Abunzi bitezweho gukemura ibibazo by’abaturage ku kigero cya 95%

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko muri 2020, abunzi bazaba bari ku rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage ku kigero cya 95% kubera umurava bakorana.

Abunzi bitezweho kuzaba bakemura ibibazo kugeza kuri 95% mu mwaka wa 2020.
Abunzi bitezweho kuzaba bakemura ibibazo kugeza kuri 95% mu mwaka wa 2020.

MINISUST yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2016, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itatu agenewe abunzi bo mu turere dutanu.

Aya mahugurwa yateguwe na MINIJUST ifatanyije n’Umuryango wigenga utera inkunga ibikorwa by’ubutabera (RCN), azagera ku bunzi bo mu turere twa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Gicumbi na Burera two mu Ntara y’Amajyaruguru, hakiyongeraho Nyabihu na Ngororero two mu Burengerazuba.

Yankurije Odette, Umuyobozi wa servisi ishinzwe kugeza ubutabera ku baturage muri MINIJUST, avuga ko abunzi bakore neza, ari na yo mpamvu bafitiwe icyizere.

Yagize ati “Ibibazo bikemukira muri komite z’abunzi biri hejuru ya 80% nk’uko byari bimeze umwaka ushize, intego twihaye ni uko mu cyerekezo 2020, abunzi bazaba bakemura ibibazo ku kigero cya 95%”.

Yakurije Odette ushinzwe kwegereza abaturage serivise z'ubutabera muri MINIJUST.
Yakurije Odette ushinzwe kwegereza abaturage serivise z’ubutabera muri MINIJUST.

Avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imali 2015-2016, abunzi bakiriye ibirego 47.966, muri byo 44.679 bihwanye na 93% bikemukira kuri uru rwego, ari yo mpamvu kubongerera ubushobozi ngo ari ingenzi.

Umuyobozi wa RCN mu Rwanda, Hugo Moudiki Jombwe, avuga ko bahisemo gukorana n’abunzi kuko bafatiye runini abaturage.

Ati “Abunzi bafasha abaturage gukemura ibibazo byabo mu mahoro, bigatuma badasiragira mu nkiko banatakaza umwanya wabo n’amafaranga. Ibyo bituma babona uko bikorera imirimo ibateza imbere.”

Avuga ko inkunga batera abunzi ari iy’amahugurwa ahoraho ndetse n’ibikoresho bakenera mu kazi kabo.

Umwe mu bahugurwa witwa Alphonsine Mukanyandwi, avuga ko aya mahugurwa azagira akamaro gakomeye mu mikorere yabo.

Agira ati “Hari ibyo twajyaga dukora nabi ntitunamenye ko byakozwe mu buryo butari bwo, aya mahugurwa azadusigira ubumenyi buhagije buzadufasha kunga abaturage, cyane ko ari yo ya mbere y’ingenzi tubonye nyuma yo gutorwa.”

Umushinga wa RCN wo kongerera ubushobozi abunzi uzamara imyaka ine. Uterwa inkunga n’igihugu cya Suwede ukazatwara ingengo y’imari igera kuri miliyari eshatu na miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka