Abayobozi ba Afurika barafata ingamba zo kongera amashanyarazi
Umuryango w’ubufatanye bwa Afurika mu by’Ubukungu (NEPAD), uratangaza ko ugiye gushaka ingufu z’amashanyarazi mu rwego rwo guteza imbere inganda kuri uyu mugabane.
Perezida wa Senegal akaba ari nawe uyoboye NEPAD, Macky Sall yamenyesheje abitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ko ikibazo cy’inganda ubu kiri mu byo umuryango w’abibumbye witayeho cyane, ariko ko ku ruhande rwa Afurika inzira ikiri ndende.
Perezida Macky Sall yagize ati” Dukeneye kwihutira gushaka ingufu z’amashanyarazi, kuko inganda tugomba guteza imbere zitakora zitagira amashanyarazi”.
Mu bafatanyabikorwa bazatera inkunga imishinga yo gushaka ingufu, igihugu cy’u Bufaransa ngo cyemeye gutanga miliyari ebyiri z’amadolari y’Amerika ku bihugu bya Afurika, nk’uko Macky Sall wa Senegal yavuze ko hakenewe kwibutsa ibindi bihugu bifite uruhare mu guhumanya ikirere, nabyo bigasabwa umusanzu kuri Afurika ikiri mu nzira y’iterambere.
Yibukije kandi uruhare rwa Banki nyafurika itsura amajyambere(BAD), gufasha mu mishinga iciriritse y’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, kuri nyiramugengeri, n’ahandi.
Ku rundi ruhande, Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda wahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu gutangiza inama ya NEPAD; yavuze ko niba umugabane wa Afurika wariyemeje gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere z’umwaka wa 2063; ibyo ngo ntibyagerwaho Afurika idafite inganda.
Umuryango wa NEPAD ukaba ari wo ushinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo birebana n’ubukungu n’iterambere abakuru b’ibihugu by’Afurika baba bafashe.
Handa HANO urebe amafoto menshi.
Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|