Abarobyi b’i Rusizi na Bukavu biyemeje kwimakaza amahoro

Abarobyi n’abacuruzi b’isambaza bo muri Rusizi na Bukavu bavuga ko biyemeje kwimakaza amahoro nyuma y’igihe bashyamiranira mu Kiyaga cya Kivu.

Abarobyi n'abacuruza ibikomoka mu kiyaga cya Kivu mu rugendo rwo kwizihiza umunsi w'amahoro
Abarobyi n’abacuruza ibikomoka mu kiyaga cya Kivu mu rugendo rwo kwizihiza umunsi w’amahoro

Iby babitangaje ku i tariki ya 20 Nzeli 2016,ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro, bakaba barawizihije bibuka ababuze amahoro muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994. Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihizwa tariki ya 21 Nzeli buri mwaka.

Abo barobyi b’isambaza bo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo, bakorera mu Kiyaga cya Kivu. Hari ibintu bitandukanye byabashyamiranyaga, bamwe bumva ko bagomba kwiharira ikiyaga cyose.

Ariko ngo hatangiye kubaho ibiganiro hagati yabo kuburyo ngo kuri ubu batangiye kumvikana; nkuko Nzeyimana Jean Claude, umurobyi wo mu Rwanda abihamya.

Agira ati “Twasanze hari ibintu byinshi bigenda biduteranya nk’Abanyarwanda n’Abanyekongo kandi nyamara bitari bikwiye . Abanyarwanda tukumva ko ikiyaga ari icyacu abanyekongo nabo bakumva ko ari icyabo. Abanyarwanda twajya muri Kongo tugahohoterwa ariko ubu biri kugenda birangira kubera ibiganiro.”

Kadakara Mulaza, umurobyi wo muri Kongo avuga ko bahamagawe mu biganiro bivuga ku amahoro bumva ari ngombwa kuko ngo bahura n’umutekano muke mu Kiyaga. Bamburwa n’Abanyarwanda imitego yo kurobeshya isambaza bakayitwika ariko ngo bagiye kureba uko bajya bakorana.

Agira ati “Nibyo rero turimo kureba uko tuzajya tugenderana ntubone mugenzi wawe ngo umubwire ngo ni Umunyarwanda utangire gukubita.”

Umuryango mpuzamahanga Benevolencija, uharanira kubaka amahoro mu Karere k’ibiyaga bigari, niwo ufasha abo barobyi mu biganiro byo kwimakaza amahoro,ukaba waranabafashije kwizihiza umunsi mpuzamahanga.

Umukozi w’uwo muryango, Ngoma King avuga ko kwizihiza uwo munsi, hibukwa abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bikaba ari ngombwa ko bibukwa kuko babujijwe amahoro. Agasaba abarobyi kwigira kubyabaye mu Rwanda, bityo bakabiba amahoro muri utwo turere.

Agira ati “Twibuke ko iyo habuze amahoro haba ingaruka, harimo no gupfa kw’abantu. Bikaba ngombwa ko umuntu bimufasha kwibuka akaba yafata umwanzuro wo kubiba amahoro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka