Abapolisi 308 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Abapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo ba Komiseri ba Polisi umunani, ba ofisiye bakuru 38, ba ofisiye bato 62, ba su ofisiye 156 n’abapolisi bato 44.

Mu bapolisi basezerewe harimo n'abari basanzwe ari bakuru muri Polisi y'igihugu (Photos: RNP)
Mu bapolisi basezerewe harimo n’abari basanzwe ari bakuru muri Polisi y’igihugu (Photos: RNP)

Abasezerewe bose biyemeje gukomeza imikoranire ya hafi na Polisi y’igihugu, mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano.

Minisitiri w’Umutekano, Sheick Musa Fazil Harelimana, wari uyoboye uyu muhango, yavuze ko Perezida Kagame yabashimiye akazi bakoze.

Mu basezerewe harimo n'abigitsinagore bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Mu basezerewe harimo n’abigitsinagore bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ba komiseri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba komiseri bakuru bungirije ba Polisi (Deputy Commissioner Generals -DCG) Stanley Nsabimana na Mary Gahonzire, Komiseri wa Polisi (Commissioner of Police -CP) Cyprien Gatete.

Harimo na ba Komiseri bungirije ba Polisi Assistant Commissioners of Police -ACP) Dr. Wilson Rubanzana, Sam Karemera, Francis Nkwaya, Joseph Rudasingwa na Jimmy Hodari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashima uruhare mwagize mu kubaka igihu cyacu kandi twabigiyeho byinshi tuzakomereza aho mwari mugejeje, muruhuke neza mwkoze gitwari kandi twizeye ko umusanzu wanyu muzakomeza ku wutanga mu kubaka igihugu cyacu.

boniface yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

muruhuke ntwali mwarakoze.

Rurangirwa albert yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka