Abana baterwa inda zitateguwe bagiye kurushaho kwitabwaho

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) itangaza ko igiye kwita ku bana baterwa inda zitateguwe, ibaganiriza, inabafasha mu bijyanye n’amategeko.

Sekanyange avuga ko kuganiriza umwana watewe inda no kumufasha mu by'amategeko bituma atiheba
Sekanyange avuga ko kuganiriza umwana watewe inda no kumufasha mu by’amategeko bituma atiheba

Yabitangarije mu mahugurwa yateguriwe abakozi bayo, yabaye tariki ya 17 Nzeli 2016.

Ivuga ko yitegura kujya mu turere gukurikirana ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane abaterwa inda zitateguwe.

Ibi bigamije kubafasha kwiyakira no gukurikirana mu butabera abazibatera; nk’uko Sekanyange Jean Léonard, umuyobozi wa CLADHO abivuga.

Agira ati “Abakozi bazajya bumva abana, babagire inama mu buryo bw’amategeko ndetse banabafashe mu gihe bagiye mu nkiko banababuranire. Abashinzwe kubaganiriza bazabafasha kwiyakira kuko hari abo binanira bagashaka kwiyahura cyangwa gukuramo inda na bo bakaba bahaburira ubuzima”.

Abakozi ba CLADHO bahuguriwe icyo gikorwa ni 20. Barimo abanyamategeko batandatu n’abasosiyale 14.

Ku ikubitiro bazakorera mu turere 10 two mu Rwanda. Ariko bikaba biteganyijwe ko uturere twose tuzabona abakozi mu gihe kiri imbere.

Evariste Murwanashyaka, umukozi wa CLADHO, avuga ko impamvu zirimo ubukene arizo zituma hari abana benshi batwara inda zitateguwe.

Agira ati “Ubushakashatsi twakoze bwerekanye impamvu zirimo ubukene mu miryango, ihohoterwa, ababuze urukundo rw’ababyeyi babo ndetse n’abadasobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye”.

Akomeza avuga ko iki gikorwa bagiye gutangira, kizatuma ikibazo cy’abana benshi bavuka mu buryo butateganyijwe gikemuka. Bazajya bashakirwa uko bandikwa mu irangamimerere.

Claudine Mutoneshe, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko amufitiye akamaro kanini kuko yamwongereye ubumenyi mu kwita ku wahohotewe.

Agira ati “Aramfasha kumenya uko nakwegera umuntu wahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nkamuganiriza. Kuko hari ikintu uwagikorewe adapfa kubwira uwo abonye wese cyangwa ngo yerure akivugire mu ruhame”.

Yongeraho ko abana bahuye n’iki kibazo ntibakurikiranwe akenshi bitakariza ikizere. Abigaga bakabihagarika ndetse bakagaragara nk’aho nta mwanya bafite muri sosiyete. Ibyo ngo bibagiraho ingaruka mbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza gusa mubye mubashishikariza no kwirinda kuko hari ababigira umwuga.ubwa1umuntu ashobora kuba atarasobanukirwa ariko iyo birenze.....

alias huye yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Ndabashimiye Kukomutwibutse Twaritwarihebye

Ingabire Phiona yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka