Abakristu Gatolika ba Ruyenzi begerejwe Paruwasi

Umushumba wa Dioyesezi Gatulika ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Samaradge, yatangije Paruwasi nshya ya Ruyenzi, bitewe n’ubwiyongere bw’abakristu muri ako gace.

Paruwasi Ruyenzi yari isanzwe ari santarali
Paruwasi Ruyenzi yari isanzwe ari santarali

Paruwasi Ruyenzi yatangijwe ku mugaragaro ku cyumweru tariki 18 Nzeli 2016. Yari isanzwe ari imwe muri Santarali za Paruwasi Gihara.

Musenyeri Mbonyintege avuga ko yagize Ruyenzi Paruwasi kubera ubwiyongere bw’abaturage biganjemo abakristu Gatolika, batuye imidugudu igize akarere ka Kamonyi.

Agira ati “Dushingiye ku bwiyongere bw’abakristu ba Duwayene (akarere) ya Kamonyi. Tumaze kumva inama za Paruwasi Gihara na Kamonyi, no kubiganira n’abakristu b’izi paruwasi zombi, dushinze mu karere ka Kamonyi Paruwasi nshya yitwa Ruyenzi”.

Paruwasi nshya ya Ruyenzi ifite abakristu babatijwe 7093. Bari mu miryango remezo 61 mu murenge wa Ruyenzi, Runda no muri Rugarika.

Musenyeri Mbonyintege n'abandi bapadiri mu muhango wo gutangiza Paruwasi Gatolika ya Ruyenzi
Musenyeri Mbonyintege n’abandi bapadiri mu muhango wo gutangiza Paruwasi Gatolika ya Ruyenzi

Iyo Paruwasi yaragijwe abapadiri bo mu muryango w’Abamariyani bageze mu Rwanda mu 1994. Babanje gutura muri Paruwasi ya Nyakinama muri Diyosezi ya Ruhengeri. Bari no muri Paruwasi ya Kibeho, muri Diyosezi ya Gikongoro.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, witabiriye yahaye ikaze abapadiri baragijwe Paruwasi ya Ruyenzi kandi abizeza ubufatanye.

Agira ati “Tuzafatanya mu rwego rwo kugira ngo duteze imbere paruwasi ya Ruyenzi mu bufatanye bwiza Leta isanzwe igirana na Kiliziya Gatulika. Kandi n’abakristu ba Ruyenzi, nizeye ko bazereka aba bapadiri bashya urukundo n’urugwiro biranga Abesamihigo ba Kamonyi”.

Ruyenzi yabaye santarale mu mwaka wa 1989. Yashinzwe n’uwari Padiri Mukuru wa Paruwasi Gihara, Pere Leonard. Yashakaga gufasha Abakristu bo ku Ruyenzi kubona aho basengere.

Mu mwaka wa 2015, abakristu b’iyi Paruwasi batangiye igikorwa cyo kubaka Kiliziya. Izatwara agera ku miliyoni 500FRw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubutumwa bwiza, Imana ibane namwe .

Leonidas yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

GUSENGA BIHOREHO MUSENYERI YARAKOZE KWEGEREZA ABAKRISTO IJAMBO RYIMANA

JEF yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka