Abagabo baracyaharira abagore imirimo yo mu ngo

Umuryango urwanya ubukene n’akarengane "Action Aid’, uravuga ko abantu b’igitsina gore bavunishwa imirimo idahabwa agaciro mu rugo, bigatuma badatera imbere.

Abakozi ba 'Action Aid' basabye Itangazamakuru kuvuga ibibazo by'itsikamirwa ry'abagore.
Abakozi ba ’Action Aid’ basabye Itangazamakuru kuvuga ibibazo by’itsikamirwa ry’abagore.

Action Aid isaba leta n’umuryango Nyarwanda gufata ingamba nshya zikumira gutsikamira abagore, kubera imirimo yo mu rugo bakoreshwa kandi ntibabishimirwe, nk’uko umuhuzabikorwa wayo Josephine Uwamariya abivuga.

Agira ati "Kuki umugabo aheka umwana bakavuga ngo yarozwe."

Yabitangarije mu mahugurwa uyu muryango wahaye abanyamakuru, kuri uyu wa gatanu tariki 2 Nzeri 2016.

Anatole Uwiragiye, ushinzwe umushinga wa Action Aid ugamije kugabanyiriza abagore kuvunishwa n’imirimo itabyara inyungu yo mu rugo, avuga ko yakoze inyigo isaba leta kongera ingengo y’imari ishyirwa mu kubaka ibikorwaremezo by’imibereho myiza mu ngo.

Abanyamakuru mu kiganiro bagiranye na 'Action Aid' ku bijyanye no guharira abagore n'abakobwa imirimo yo mu rugo.
Abanyamakuru mu kiganiro bagiranye na ’Action Aid’ ku bijyanye no guharira abagore n’abakobwa imirimo yo mu rugo.

Ati "Ni byiza kubanza kumva ko imirimo itabyara inyungu yo mu rugo nayo ifite agaciro gakomeye, hanyuma Leta igashaka ibikorwaremezo nk’imirasire y’izuba, biyogazi na gazi byo gutekaho kugira ngo abagore badakomeza kuvunwa no gushaka inkwi, ndetse igakomeza kwegereza amazi abaturage, n’ibindi."

Yavuze ko mu gihe Leta yaba ishaka uburyo bwo guteza imbere imibereho myiza, ku rwego rw’umuryango naho abagabo n’abahungu ngo ntibakwiriye kumva ko hari imirimo yagenewe bashiki babo cyangwa ababyeyi b’abagore.

Ati "Ntabwo gusasa, gufata umwana ukamwuhagira cyangwa guteka ari iby’abagore gusa. Ugomba kumva ko mu gihe umugore afashe umwana, nawe wagombye kujya gusasa, guteka, gutyo gutyo kugira ngo hatabaho kuvunisha umuntu."

Umuryango "Action Aid" uvuga ko guharira abagore n’abakobwa imirimo itabyara inyungu zigaragara mu rugo, biteza ibibazo birimo ubuharike no kuba abayikora badashobora kubona umwanya w’indi mirimo y’ubuyobozi, ubuhinzi, ubucuruzi, kandi bakaba ngo badashobora kujya ahagaragara nabo ngo bishime.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka