Abafaratiri 14 bahawe ububasha bwo gusoma Ivanjili n’ubuhereza

Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet yahaye ububasha bw’ubusomyi bw’ivanjili n’ubuhereza Abafaratiri 14 bitegura kuba ba Padiri, abasaba kuzakora inshingano bahawe.

Abahawe ububasha bw'ubusomyi bashyikirijwe igitabo cy'ivanjili.
Abahawe ububasha bw’ubusomyi bashyikirijwe igitabo cy’ivanjili.

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2016, ni bwo aba bafaratiri baherewe ubwo bubasha mu muhango wabereye kuri Paruwasi ya Crete-Congo Nil, ubwo hizihirizwaga ijyanywa mu ijuru rya Bikiramariya.

Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko inshingano bahawe zigomba kubibutsa uburemere bafite.

Yagize ati “Ububasha nabahaye bwo gusoma Ivanjili no guhereza Abasaseridoti nabibukije uburemere bwabwo kandi nabibutsa kuzabukoresha, nk’uko babuhawe kandi ndumva nk’uko batangiye inzira y’Ubusaseridoti bazabukoresha uko bikwiye.”

Abasaga 14 ni bo bahawe ububasha bw'ubuhereza n'ubusomyi bw'ivanjili.
Abasaga 14 ni bo bahawe ububasha bw’ubuhereza n’ubusomyi bw’ivanjili.

Abafaratiri biyemeje kuzakurikiza impanuro bahawe na Nyiricyubahiro Musenyeri nk’uko Themistocles Ufitimana wo muri Paruwasi ya Rambura wahawe ubuhereza yabivuze.

Ati “Iyi ni intambwe duteye aho tuzajya duhereza Abapadiri n’Abadiyakoni Divayi na Ukarisitiya ndizera ko bimpaye imbaraga kandi nzabikora neza nzabafasha uko nzabisabwa.”

Sebagaragu Jean Paul wahawe ububasha bwo gusoma Ivanjili na we yavuze ko azasomera abandi ijambo ry’Imana nk’inshingano nshya.

Ububasha babuhawe imbere y'imbaga yari yaje kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.
Ububasha babuhawe imbere y’imbaga yari yaje kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.

Ati “Ndishimye cyane nk’uko nagiye kwigira kuzaba Umusaseridoti sinatenguha Nyiricyubahiro Musenyeri wampaye ubwo bubasha nzaba intangarugero.”

Ni ku nshuro ye ya mbere Musenyeri Mwumvaneza atanga ubu bubasha kuva yagirwa umushumba wa Diyosezi ya Nyundo muri Werurwe 2016. Uyu muhango wari witabiriwe n’Abakirisitu basaga ibihumbi 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka