Ubwitange ni bwo bwaremye u Rwanda - Rucagu
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero Rucagu Boniface, yemeza ko ubwitange ari bwo bwaremye u Rwanda, burarubohora, burarwubaka buruhesha n’agaciro.
Yabivugiye mu kiganiro ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero bwagiranye n’abanyamakuru kuri uwu wa 4 Ukuboza 2015, ubwo bwamurikaga gahunda ijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwitange, uba ku italiki 5 Ukuboza za buri mwaka.
Yagize ati “Kuva kera Abanyarwanda bakundaga igihugu cyabo, bakakirwanirira, bakagihesha agaciro kandi byose bakabikora nta gihembo bategereje, ahubwo ari bwa bwitange.”
Yakomeje avuga ko uwu muco mwiza wo kwitangira u Rwanda n’Abanyarwanda ari wo watumye bamwe muri bo barutabara ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakayihagarika, none ubu rufite umutekano runihutisha iterambere.
Ati “Ibi byose ngo ntibyari gushoboka hatabayeho ubwitange ari yo mpamvu n’ubu tubukomeza. Bikaba bigaragarira mu bikorwa byinshi birimo umuganda, kuremerana, gutabarana no mu nzego z’ubuyobozi zinyuranye zikorera ku bwitange mu gumukemura ibibazo by’abaturage.”
Hakinzimana wo mu karere ka Gasabo na we avuga ko ubwitange ari ingirakamaro, ati “Hatabayeho ubwitange nta terambere twageraho kuko buri wese yashyira imbere inyungu ze ntiyite ku z’igihugu muri rusange. ”
Umunsi mpuzamahanga w’ubwitange nk’uko Abanyarwanda bawise, watangiye kwizihizwa mu 1985, ku rwego rw’isi bakawita umunsi w’ubukorerabushake nk’uko Umuryango w’Abibumbye wabyemeje.
Insanganyamatsiko y’uwu mwaka mu Rwanda ikaba igira iti" Nitangiye kubaka u Rwanda rushya n’iterambere ry’isi".
Mu bikorwa biteganyijwe kuri uwu munsi, hari urugendo rw’ubwitange, umuganda wo kubaka ikiraro kuri ruhurura ya Mpazi iri hagati y’umurenge wa Kimisagara n’uwa Gitega mu karere ka Nyarugenge.
Bazanatunganya umuhanda uri mu kagari ka Kimisagara no gutera ibiti nk’uko ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero bwabitangaje.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nkuko rucagu yabivuze ni ukuri ubwitange bw’aabana b’u Rwanda bwagiye burutabara bityo uwo muco nukomeza uturange