U Rwanda rwashyikirije Congo abakekwaho kwiba i Goma

U Rwanda rwashyikirije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) abantu babiri, Sikujua Anne Marie na Muhindo Papi, bakekwaho kuba baribye mu Mujyi wa Goma mu Ugushyingo 2015.

Amakuru yatanzwe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Goma, Juvenal Ndabereye, avuga ko abatanzwe bibye imitako y’abagore irimo imikufi n’indi mirimbo bifite agaciro k’ibihumbi 150 by’amadolari ya Amerika.

Sikujua na Muhindi bashyikirijwe RDC.
Sikujua na Muhindi bashyikirijwe RDC.

Ndabereye avuga ko ubwo bibaga iyo mirimbo bari bane ariko babashakisha bakababura. Nyuma ngo byaje kumenyekana ko abibye bahungiye mu Rwanda, ari bwo inzego z’umutekano mu Rwanda zatangiye gukora iperereza, zifata Sikujua n’umuhungu we Muhindo.

Ndabereye agira ati "Polisi y’u Rwanda yatubwiye ko yafashe abantu batatu ariko babiri ni bo duhawe. Tuzakomeza gukurikirana kandi turashimira u Rwanda umuhate rugira mu guhagarika abanyabyaha."

Sikujua avugana n’itangazamakuru, yahakanye ko yibye imirimbo y’abagore.

Uretse abacyekwa nk’abajura batanzwe, ibyibwe ntibyagaragaye. Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko buzabyohereza.

Sikujua na Muhindo bafashwe nyuma gato y’iyibwa ry’imirimbo mu Mujyi wa Goma mu isoko rya Virunga. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bukaba butangaza ko ibyibwe bizasubizwa nyirabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyabyaha bagomba kubiryozwa police y’urwanda hora kw’isonga

nzacilde yanditse ku itariki ya: 15-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka