U Rwanda ni urugero rwiza muri Afurika no ku isi yose –Lt. Gen. Eikenberry
Lt. Gen. Karl Eikenberry wacyuye igihe mu ngabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) aratangaza ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu gihe gito gishize bikwiye kubera urugero ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere muri Afurika ndetse no ku isi yose.
Ibi Lt. Gen. Eikenberry yabitangarije mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (Rwanda Defence Force Senior Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuwa Kane tariki 29/01/2015.
Lit. Gen. Eikenberry wamaze imyaka 35 mu gisirikare cy’Amerika yayoboye ingabo z’icyo gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Afganistan ndetse aza no kuba amabasaderi wa USA muri icyo gihugu.
Uyu musirikare wo mu rwego rwo hejuru akaba n’inzobere mu bya politiki n’umutekano, avuga ko ari bwo bwa mbere yari ageze mu Rwanda aho yari aje gutanga ikiganiro ku basirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yumvaga igihugu cy’u Rwanda kubera Jenoside yakanguye amahanga yose cyane cyane Amerika, akanakurikirana amakuru yarwo mu bitangazamakuru. Yemeza ko ari igihugu cyiza gifite ejo hazaza, cyabera urugero rwiza amahanga.
Agira ati “Naje hano mbona uko iki gihugu n’abagituye ndetse n’ingabo z’igihugu bavuye ikuzimu ni ko nabivuga, bubaka igihugu gitera itembere, gishyize hamwe, gifite intumbero nziza n’ubumwe. Mbona u Rwanda nk’urugero rwiza atari gusa muri aka karere k’Afurika ahubwo ku isi hose”.
Ngo ingabo z’igihugu ziba zifite inshingano zo gufasha abayobozi kugera ku nshingano zabo zibungabunga umutekano. Ibi ingabo z’u Rwanda zabigezeho ndetse ni urugero rwiza rw’ubumwe bw’Abanyarwanda; nk’uko Lt. Gen. Eikenberry yakomeje abishingira.
Mu gihe cy’iminsi ibiri, uyu mujenerali amaze muri iryo shuri, yahaye abanyeshuri bava mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na Sudani y’Amajyepfo 47 bari ku rwego rw’aba-ofisiye bakuru ikiganiro kuri politiki y’umutekano w’igihugu (national security policy and strategy).
Maj. Simon Peter Oyoo wo mu ngabo za Uganda (UPDF), umwe mu biga muri iryo shuri, avuga ko ari amahirwe akomeye gusangira ubunararibonye n’umusirikare mukuru wo mu ngabo z’Amerika.
“Twigishijwe n’abarimu benshi bava hanze ariko ni amahirwe akomeye yo kwigishwa n’umugenerali w’Amerika utanga ubumenyi bushingiye ku bunararibonye afite. Yabaye umuyobozi w’ingabo muri Afganistan, aba umudipolimate, ubumenyi atanga ni umusingi w’amasomo nk’aya. Ikindi ni ubunararibonye twunguka, twasobanukiwe uko ibintu bikorwa hirya no hino ku isi ku bijyanye no kuyobora abakozi kandi ni ko kazi dukora buri munsi,” Maj. Oyoo.
Lt. Gen. Eikenberry afite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ebyiri (Masters’ degrees) zo mu Kaminuza ya Havard na Stanford. Nyuma yo gusezererwa mu gisirikare muri 2009, ubu ni umwarimu muri kaminuza zitandukanye ndetse n’umushakashatsi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
komeza imihigo Rwanda !!!ishema, ishyaka, ubutwari nushaka wongereho ngo urukundo di, ibi nibyo mbona dukwiriye guhora dushyize mu mitima yacu
dukomeze dusangira ibyiza twagezeho maze isi yose ikomeze itumenye izanahurure nkuko baza guhaha ubwenge iwacu