Rwamagana: Abikorera bakusanyije asaga miliyoni 2,3 yo gushyigikira “Ishema ryacu”
Abikorera bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagan, kuri uyu wa 6 Nyakanga 2015, bakusanyije inkunga ya miliyoni 2 n’ibihumbi 397 yo gushyigikira ikigega “Ishema ryacu” kigamije kwishyura ingwate isaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ubutabera bw’u Bwongereza bwaciye Lt. Gen. Karenzi Karake kugira ngo afungurwe by’agateganyo.
Aba bacuruzi bavuze ko gukusanya aya mafaranga babifata nk’igikorwa cyo kwirwanaho nk’abagabweho igitero ngo kuko n’ubusanzwe iyo umuntu atewe, atabarwa n’abe.
Mutamba Gloria avuga ko kuba abacuruzi b’i Rwamagana bakora bagatera imbere, babikesha umutekano u Rwanda rugezeho kandi ko Lt. Gen. Karake ari umwe mu bawuharaniye. Ku bw’ibyo, ngo mu gihe hakenewe ubutabazi bw’amafaranga, babikora nko kumwitura.
Mutabazi Augustin na we ucururiza mu mujyi wa Rwamagana yagize ati “Tumaze kumva ibitubayeho nk’igitero, byabaye ngombwa ko tugira ishyaka ryo guhagurukira icyarimwe, tugashyira hamwe imbaraga zacu. Izo mbaraga zijyana n’ubutunzi kuko na bwo ni ngombwa. Byabaye ngombwa kugira ngo twitabire iki gikorwa kandi tukigire icyacu.”
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rwamagana, Murenzi Jean Baptiste, avuga ko kubona aya mafaranga biva mu myumvire y’abikorera bamaze kumenya ko bafite inshingano yo kwishakamo ibisubizo ku bibazo byugarije igihugu.
Igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gushyigikira ikigega “Ishema ryacu” cyakorewe hirya no hino mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana, bikaba biteganyijwe ko aya mafaranga ari bwiyongere.
Mu gihe abikorera barimo gukusanya inkunga y’amafaranga agamije kwishyura ingwate ubutabera bw’u Bwongereza bwaciye Lt. Gen. Karenzi Karake kugira ngo afungurwe by’agateganyo, ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda bikomeje gusaba ko yarekurwa burundu nta mananiza.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|