Referandumu: Abasaga 98% batoye YEGO

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imaze gutangaza ko abasaga 98% batoye YEGO mu matora ya Referandumu yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Ukuboza 2015.

Ahagana saa 22:54 (saa yine z’ijoro) zo kuri uyu wa 18 Ukuboza ni bwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda atangarije kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda ko abagera kuri 98,1% mu turere 21 bari bamaze kubaruramo amajwi, batoye YEGO.

Ibyavuye muri tumwe mu turere twamaze kubarurwamo amajwi.
Ibyavuye muri tumwe mu turere twamaze kubarurwamo amajwi.

Prof. Mbanda avuga ko nubwo imibare yose itaratangazwa, aho byerekeza ari uko YEGO izatsinda naho OYA igatsindwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uru rwego, Charles Munyaneza, wari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’Amatora, asobanuye ko gutsinda kw’iyi Referandumu bisaba ko haboneka amajwi 50% wongeyeho ijwi 1% (mbese 51%).

Kuba rero muri 70% by’uturere tw’u Rwanda (uturere 21) hamaze kugaragara ko abasaga 98% batoye YEGO bitanga icyizere cy’uko izatsinda.

Komisiyo y’Amatora isobanuye ko ibitangajwe bidatanga ishusho ndakuka y’ibyavuye mu matora kuko hakiri uturere 9 tutaramenyekana ibyatuvuyemo.

Prof. Mbanda avuze ko imibare y’ibyavuye mu turere twose izatangazwa bitarenze saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Ukuboza.

Mu gutangaza aya majwi, Komisiyo y’Amatora ishimiye abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare kugira ngo aya matora abashe kugenda neza.

Turakomeza kubagezaho ibiva mu tundi turere uko bitangazwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka