Ngororero: Uko abaturiye urugomero rwa Nyabarongo biteguye urugendo rwa Perezida
Abaturage bo mu mirenge ya Ndaro, Nyange mu karere ka Ngororero n’abo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga baturiye urugomero rwa nyabarongo rutanga amashanyarazi, baravuga ko bishimiye urugendo perezida wa repubulika azakorera kuri uru rugomero kuri uyu wa kane tariki 05/3/2015.
Uru rugendo rugamije gutangiza ku mugaragaro urwo rugomero. Aba baturage bavuga ko bashima ibyo bamaze kugeraho ariko bagasaba gukemurirwa ibibazo bagifite, nko kwishyurwa ingurane ku mitungo yabo n’abakeneye kugezwaho amashanyarazi.
Ni urugomero rumaze amezi abiri rutangiye gutanga amashanyarazi, ruri hagati y’imirenge ya Ndaro na Nyange yo mu karere ka Ngororero hamwe n’umurenge wa Mushishiro wo mu karere ka Muhanga.
Abaturage baturiye uru rugomero bishimira iki gikorwa cy’iterambere, akaba ariyo mpamvu bategerezanyije ubwuzu umukuru w’igihugu.
ku ruhande rw’ubuyobozi, nabo ngo biteguye cyane uru ruzinduko. Kimwe mubyo bakoze mu kumwitegura ni ugukemura ibibazo by’abaturage mbere y’uko ahagera, nk’uko bitangazwa na Niyonsaba ernest, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyange.
Ku rundi ruhande umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushishiro Beatrice Uwamaliya, ari naho bazakirira Perezida we avuga ko bihindutse umukuru w’igihugu ntaze byababaza abaturage.
N’ubwo ngo ibibazo byakemuwe na komisiyo z’abadepite ziherutse gusura uturere zikaba zarashyizeho akazo mu gutungira agatoki ubuyobozi ahari ibibazo, byitezwe ko umukuru w’igihugu azagezwaho byinshi higanjemo ibishingiye ku iyubakwa ry’uru rugomero.
Nkubito Gratien wo mu murenge wa Nyange ufite imyaka 86 avuga ko hashize imyaka ibiri atarahabwa amafaranga y’ingurane kandi n’inzu ye ikaba yarasenyutse akaba ntaho agira atuye ku buryo ategereje kuzarenganurwa na Perezida wa Repubulika.
Ibi abihuriyeho n’abandi benshi twaganiriye barimo Mukanyandwi Epaphrodita uvuga ko hakozwe byinshi ariko ko n’abasha kubona umukuru w’Igihugu azamubaza byinshi abona bitameze neza.
Ikindi kigara mu baturage ni uko abenshi mu begereye uru rugomero badafite amashanyarazi. Ubuyobozi buvuga ko abafite amikoro barimo gukangurirwa kuyageza mungo zabo, ariko ngo hari na gahunda iteganyirijwe abatishoboye aho bazayahabwa nk’inguzanyo ndetse abandi bakanahabwa inkunga zo kubunganira.
Uru rugomero rugiye gutangizwa rukaba rwari rwaragiye rudidinzwa aho rwakereweho umwaka n’amezi atanu mw’iyubakwa ryarwo ngo kubera imirimo n’ibikoresho butateganyijwe mu masezerano isosiyete ya rwubatse yari yaragiranye na Leta. Ubu rutanga megawatii 28 zinjijwe mu muyoboro mugari w’igihugu.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
waoo rega nta muanyarwanda utakwakira neza Perezida Kagame, muri ino myaka abanyarwanda dufite byinshi twashimira Perezida ku byiza byose yadukoreye n’ibyo yatugejejemo
Turashimira president wacu kw,iterambere atugezaho,tukongere manda rwose
Kuki abayobozi bakemura ibibazo Ari uko president abasuye
MWARAMUTSE NDASHIMIRA UYU MU POLICE IMANA IMUHEREZE UMUGISHA KUKO NI INYANGA MUGAYO PE NABANDI TUMWIGIRE, MURAKOZE.
MWARAMUTSE NDASHIMIRA UYU MU POLICE IMANA IMUHEREZE UMUGISHA KUKO NI INYANGA MUGAYO PE NABANDI TUMWIGIRE, MURAKOZE.
turashimira umukuru wigihugu cyacu uburyo yitangacyane akegerabaturage ndetse akanabegereza ibikorwaremezo byo musemburowiterambere
birababaje pe. nyamara se imbaho zigura angahe?!!