NUR: Abakozi ba Mituweri bijihije isabukuru y’imyaka 25 ishize FPR ishinzwe

Abakozi ba Mituweri ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) bari mu muryango FPR-Inkotanyi, tariki 01/11/2012, bijihije isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe babijyanisha no gufasha abarwayi b’abakene barwariye mu bitaro bikuru by’iyi Kaminuza.

AMAFOTO

Mu mpano bageneye aba barwayi harimo amasabune yo kumesa yashyikirijwe abarwayi 98, ndetse n’amafaranga ibihumbi 50. Izi mpano zavuye mu mafaranga aba bakozi bagera kuri 31 begeranyije ubwabo.

Nyuma yo gushyikiriza impano abarwayi, aba bakozi na bo bafashe igihe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe. Igikorwa nyir’izina cyaranzwe no gusangira icyo kunywa ndetse na gateau bari bageneye iki gikorwa.

Perezida w’urugaga rw’urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Huye, Rangira Innocent, wari waje kwifatanya n’abakozi ba Mituweri ya NUR muri iki gikorwa, yashimiye aba bakozi igikorwa cy’ubwitange bagaragaje, anabasaba gukomereza aho.

Mu kwizihza isabukuru ya FPR-Inkotanyi, abanyamuryango bayo bakora muri mitiweri ya NUR bafashije abarwayi batishoboye.
Mu kwizihza isabukuru ya FPR-Inkotanyi, abanyamuryango bayo bakora muri mitiweri ya NUR bafashije abarwayi batishoboye.

Iri shimo kandi ngo rifite ishingiro, kuko desk ya RPF-Inkotanyi yashinzwe muri Mituweri ya Kaminuza muri Werurwe uyu mwaka. Ngo kuba nyuma y’amezi makeya bagaragaza igikorwa nk’iki cyiza cyiyongera ku bindi bikorwa bigaragarira umuryango bakora, ngo ni ibyo gushimwa no gushyigikirwa.

Mme Kaneza ahikiriza impano y'amasabune umwe mu barwayi.
Mme Kaneza ahikiriza impano y’amasabune umwe mu barwayi.

Na none kandi, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri Mituweri ya NUR biyemeje ko igikorwa nk’iki cyo kwibuka abatishoboye kitazarangirana n’isabukuru.

Batanze impano zirimo amasabune yo kumesa n'amafaranga ibihumbi 50.
Batanze impano zirimo amasabune yo kumesa n’amafaranga ibihumbi 50.

Umuyobozi wungirije wa Mituweri ya NUR, Muzungu Vincent, ati “na nyuma tuzakomeza ibikorwa byo guha ubufasha ababukeneye.”

Ku rwego rw’igihugu, isabukuru y’imyaka 25 ya FPR-Inkotanyi izizihizwa tariki 15/12/2012. Akarere ka Huye ko karateganya kuzayizihiza tariki 9 Ukuboza.

Abakozi ba Mituweri ya NUR bati “ntituzatangwa kwifatanya n’abandi banyamuryango muri ibi bikorwa, kandi n’ibirori bizabera mu midugudu ndetse no mu tugari dutuyemo na byo tuzabyitabira”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

BRAVO!BRAVO! abakozi ba MS/UNR. MU MEZI MAKE GUSA FPR YANYU IMAZE NONEIFITE IBIKORWA BY’INASHYIKIRWA NK’IBI. n’ABANDI BAFATE AMASOMO.MS/UNR komeza imigo, tera imbere

kAMALI Nancy yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

BRAVO!BRAVO! abakozi ba MS/UNR. MU MEZI MAKE GUSA FPR YANYU IMAZE NONEIFITE IBIKORWA BY’INASHYIKIRWA NK’IBI. n’ABANDI BAFATE AMASOMO.MS/UNR komeza imigo, tera imbere

kAMALI Nancy yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Usibye ko basanzwe bafite ubwitange mu gutanga servise nziza, mutuuelle komerezaho

Chris yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka