Muhanga: Amatorero ahangayikiyishijwe n’ umutekano w’abasengera Kanyarira

Abayobozi b’amatorero n’amadini akorera mu Karere ka Muhanga ngo bahangaykishijwe n’ikibazo cy’umutekano w’abasengera ku Musozi wa Kanyarira na Kizabonwa.

Imisozi yombi isurwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baza gusenga kandi ni ko barushaho kwiyongera ku buryo ku munsi ngo hashobora kuza abantu hagati ya 100 na 300.

Umanuka Kanyarira werekeza hakurya kuri Kizabona ahari ubuvumo basengeramo.
Umanuka Kanyarira werekeza hakurya kuri Kizabona ahari ubuvumo basengeramo.

Umusozi wa Kanyarira ufite umwihariko w’ubuhaname bukabije bugizwe n’amabuye n’inzira mbi, ituma bamwe bahanuka bakicwa n’ibitare byo kuri uwo musozi nk’uko biherutse kugendekera umwe mu bapasiteri wahaguye mu mezi makeya ashize.

Umugezi wa Miguramo ugabanya Ruhango na Muhanga hagati ya Kizabonwa na Kanyarira ni ahandi bakunda gusengera bakoga mu mazi yawo ngo bakire ibyaha, ariko muri Kanama 2015 umwe mu bawambukaga yaranyereye yikubitamo arapfa.

Inzira ijya mu buvumo ni mbi cyane ku buryo uwahanuka ntacyamutangira.
Inzira ijya mu buvumo ni mbi cyane ku buryo uwahanuka ntacyamutangira.

Uvuga ko yitwa Pasteri Bahizi Albert waturutse i Kigali avuga ko yibonera neza ko nta mutekano uhagije bafite muri byose kuko usibye kuba barinzwe n’Imana bahuye n’ikibazo ntawabarengera.

Agira ati “Twifuza ko uyu musozi uko ungana wazitirwa, kandi hagashyirwa abarinzi benshi, kuhubaka amazu yo gucumbikamo, kuko iyo imvura iguye abantu banyagirwa no kwita ku mutekano w’abagore”.

Abaza gusenga na bo ubwabo ngo ntibizeye umutekano w'aho basengera.
Abaza gusenga na bo ubwabo ngo ntibizeye umutekano w’aho basengera.

Ubwo kuri uyu wa 25 Kanama 2015, abahagarariye amatorero basuraga Kanyarira na bo bagaragaje icyofuzo ko umutekano w’abajya kuhasengera wakwitabwaho no kureba uko amasengesho ahabera yayoborwa kugira ngo hatazagira abayitwaza bakahamburira abandi.

Umwe mu bapasiteri yabwiye Kigali today ko yiboneye umwe mu basengeraga mu buvumo asaba bagenzi be amafaranga yo gutega imodoka ababwira ko ayo yari afite bayamwibye.

Yagize ati “Urumva ko niba umuntu arambura igitenge ngo bakusanye amafaranga, hashobora kuza n’abajura, n’abandi bashobora guhungabanya umutekano.”

Biteganyijwe ko ku wa kabiri tariki ya 01 Nzeri 2015 hazaba inama ihuriwemo n’abayobozi b’Akarere ka Muhanga ndetse n’abahagarariye amatorero n’amadini kugirango hafatwe ingamba zitandukanye zo kunoza uburyo bwo gusengera kuri iriya misozi ntawe ubangamiwe, aho amatorero asabwa gushyiraho uburyo buzwi abakristu bahasimburana, gutandukanya aho abagore n’abagabo basengera mu buryo bw’umwihariko, no gutegura aho kwiyakirira.

Uko baba bameze mu buvumo

Aka kazu k'amabati ni ko konyine gafasha abarara muri shyamba ku Musozi wa Kanyarira.
Aka kazu k’amabati ni ko konyine gafasha abarara muri shyamba ku Musozi wa Kanyarira.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Hafatwe ingamba z’umutekano ariko gusenga ni ngombwa abantu bakomeze bajye kuhasengera ariko mu buryo butateza umutekano muke

alias yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

ndasenga ndana bikunda kunjya mubuvumu niwe muti wibibazo ya harisengero nyishi gufata imisi yo kwiyiriza ubusa murusengero usengeramo ubufite um utekano usesuye kandi usesuye igitecyerezo cya nuko bafunga ubwobuvumo doreko tuge kungera mubihe byimvura yumuhindo nukwitonda tugasengera habingenewe kuko zubacyiwe kuzisengeramo murakoze

simbizi yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Abakristo bakwiye kwitonda muri ibi bihe bagashishoza kuko satani agurukanye amayeri ateye ubwoba. abajya kanyarira bagire icyifuzo cyo gusaba Imana ibamenere amabanga y’i kuzimu tumenye uko abakristo dukwiyd kwitwara.

ISAAC yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

imana hose irahari no murugo wahabonera igisubizo twese turasenga riko siko ibisubizo byacu bisubizwa ngewe igite cyerezo cya nge nuko bafunga ubuvumu kanyarira murwego rwumutekano wabantu ikindi mubasenga bose nabakiristu oya haba harimo bampemucye ndamuke murako mwe muduha makuru meza imana ibarinde

simbizi yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka