Kizito Mihigo ariyemerera ko yakoranaga na RNC na FDLR

Umuhanzi Kizito Mihigo, kuri uyu wa kabiri taliki 15/4/2014, yibwiriye itangazamakuru ko ibyaha aregwa byo kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba ya RNC na FDLR abyemera.

Ibi Kizito Mihigo yabitangarije ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho we n’abandi bantu batatu bafatanyije muri ibi byaha berekwaga abanyamakuru.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Polisi y’u Rwanda, kikaba cyayobowe n’umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare ari kumwe n’umuyobozi w’ibiro by’ubugenzacyaha muri Polisi, ACP Theos Badege.

Kizito Mihigo afunganywe n’abandi bantu batatu aribo; Cassien Ntamuhanga uyobora radiyo Amazinga Grace, Jean Paul Dukuzumuremyi wahoze mu ngabo z’u Rwanda n’undi mugore witwa Agnes.

Kizito Mihigo.
Kizito Mihigo.

Aganira n’abanyamakuru, ACP Theos Badege yavuze ko mu bibazo aba bakurikiranweho ibyaha babajije, ngo yaba umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi bemera ko bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya.
Kizito Mihigo aremera ku mugaragaro ko ibyo ashinjwa ari ukuri ndetse agahamya ko byabera abantu bose isomo.

Yagize ati: “Hari umugabo witwa Niyomugabo Gerald ngirango mwese muramuzi nanamutumiraga mu biganiro byanjye byahitaga kuri Televiziyo, hanyuma aza gutuma menyana n’undi muntu wakoranaga niyo mitwe biza gutuma tuganira ibiganiro bibi…Ibiganiro bisebanya, bisebya Leta, bikora ibyaha bababwiye. Ibyo biganiro rero nibyo nakoreyemo ibyaha byose mbikorera kuri Skype no kuri WhatsApp.

Ndizera ko iki kibazo ndimo kizaha amasomo akomeye Abanyarwanda.”
Umuyobozi ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege avuga ko Kizito Mihigo yari ashinzwe ubukangurambaga n’icengezamatwara (Mobilization) ashakira RNC & FDLR abayoboke mu rubyiruko mu Rwanda.

Kizito ngo yiyemerera ko yari amaze amezi abiri avugana kandi afite imikoranire na RNC na FDLR. Cassien Ntamuhanga we yari umwe mu bayobozi bakuru naho uwitwa Agnes ashinzwe imari. Yafashwe ubwo yashakaga gutoroka yamenye ko ari gukorwaho iperereza.

Kizito Mihigo avugana n'itangazamakuru kuri uyu wa 15/04/2014.
Kizito Mihigo avugana n’itangazamakuru kuri uyu wa 15/04/2014.

ACP Badege akomeza avuga ko Jean Paul Dukuzumuremyi yari ashinzwe gukora ibitero by’iterabwoba bya RNC na FDLR kandi yari yamaze kwishyurwa amafaranga ya mbere.

Abaregwa uko ari batatu bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya bica bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda.

Patrick Karegeya wahoze ashinzwe iperereza ryo hanze yishwe tariki ya 1 Mutarama 2014 muri Afurika y’Epfo, akaba yari umwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ndetse agashinjwa kuba inyuma y’ibitero bya gerenade byibasiye u Rwanda mu minsi ishize.

Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien bari bamaze iminsi bavugwaho kuburirwa irengero barabarizwa mu maboko ya polisi y’u Rwanda. Ntamuhanga ngo yabuze ku mugoroba wa tariki 07/04/2014 mu gihe Kizito we ngo yabuze kuwa gatanu w’icyumweru cyabanje.

Kuwa mbere tariki 14/04/2014 nibwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko abo bagabo bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kuba bakorana na FDLR ndetse na RNC ya Kayumba Nyamwasa mu guhungabanya umudendezo w’igihugu, gutegura ibikorwa byo kwica abayobozi bakuru no gutera za grenades.

Komisiyo y’igenzura ry’imikorere y’itangazamakuru yagize icyo ivuga ku munyamakuru Ntamuhanga

Nyuma yo kwerekwa abanyamakuru, ku kicaro cya Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamakuru-Rwanda Media Commission, habereye ikindi kiganiro n’abanyamakuru kigamije kugaragaza aho ayi komisiyo igeze mu gukurikirana iby’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga.

Fred Muvunyi uyobora Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y'abanyamakuru mu kiganiro n'abanyamakuru.
Fred Muvunyi uyobora Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamakuru mu kiganiro n’abanyamakuru.

Fred Muvunyi, umuyobozi w’iyi komisiyo yavuze ko bahangayikishijwe n’ifungwa ry’umunyamuryango wabo, ahamagarira inzego zibishinzwe ko zafasha umunyamakuru Cassien Ntamuhanga kubona uburenganzira busesuye.

“Nubwo Polisi ivuga ko ifunze Ntamuhanga imukurikiranyeho gukorana n’imitwe nka FDLR na RNC, turahamagarira inzego zibishinzwe guha Cassien Ntamuhanga uburenganzira busesuye nkuko biteganywa n’itegeko; agahabwa umwunganizi ndetse n’umuryango we ukemererwa kumusura.

Tuboneyeho n’umwanya wo gushimangira ko Ntamuhanga Cassien afite uburenganzira bwo guceceka ntagire icyo avuga kugeza ubucamanza bumuhamije ibyaha aregwa.”

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 73 )

ayiii rwanda ahhh ndumiwe mana niwowe urenganura abarengana ndakwinginze igaragaze pe kuko ndumva bitoroshye pe ndumiwe pe MANA nshyize uru RWANDA mu maboko yawe udufashe pe

hhh yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

oobooooooooo!!!bagenzi banjye,ntacyo mvuze,ntiteranya.gusa bibaye arukuri koko,byaba byujuje,aka wa mugani w,umunyarwanda uvuga ngo:umwanzi ntaba kure koko.gusa njye nkumuntu nabashishikariza gusaba imbabazi,kandi nabazisabwa bakaba bakagombye kuzitanga batitaye cyane kwitegeko .kuko kuriyi si twese turabagenzi kandi ni jambo ryi imana ritubwira ngo :hahirwa abagira imbabazi kuko nabo bazazigirirwa.

alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

icyombonacyo nuko umuntu wese wagiye muri politique igihembo ni prison et puis la mortalors que chaque persone tuconnais sois meme

hakiza yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

yewe ndumiwe koko!! ahubwo abanyarwanda tube maso kuko binyeretse ko mugihugu hamo abagamba nkabo batabarika

ndinayo elie yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

@ love.uvuze ukuri yazize indirimboye irimo ukuri kwinshi.

hahah yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Ndababaye Cyane.Mbese Umuntu Nkuriya Uzwiho Kuririmba Ibyubaka Abanyarwanda Niwe Wokurugambanira.Gusa Nimba Aribyo Birababaje.Mureke Twiyubakire Urwanda Ruzira Ubugambanyi.

Ngendahimana Valens yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Rwanda we! Uyu munsi ni kizito,ejo nijye ejobundi ni wowe. Yabuzwa niki se kubyemera muzi yarakorewe iki mugihe amaze yaraburiwe irengero.gusa mujye mwibuka ko igihe cyaburi muntu gihari umwuka ugahera ariko se muzi ibiri inyuma y’urupfu? Mujye mureka amarangamutima mugire ukuri.

hahaha yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

uyu mwana ararengana ahubwo yabaye igitambo cya politique!!!muzaba mureba ibizakurikiraho!niba yaba yanabyemeye nta choice afite ariko njyewe nziko Kizito atabikora pe!Ntabwo yabikora rwose Kizito yatezwe umutego!njye ndabona azize indirimbo ye!!!

Love yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

yimba arukuri ibyo mutubwiye akaba abyemera abihanirwe gusa aradushebeje umuntu azizerende koko? ubwase ni cash yari guhabwa ubw abaye umuyobozi ntiyatugurisha? mugume mutukurikiranire amakuru.

vava yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Ariko aba banyamakuru aho ntibaba bibeshya ko bari hejuru y’amategeko! barimo baroshya uwo mwene wabo ngo ntakavuge ! ntabizi nashaka azabe ikiragi! niba yarakoze amahano yo kugambanira igihugu agomba kubihanirwa, abo banyamakuru bamurengera nabo bagomba gukorwaho iperereza kuko gukingira ikibaba umugizi wanabi ni ubufatanya-cyaha!

Icyaha ni gatozi, ugambanira igihugu wese agomba kubiryozwa hatitawe kuwo ariwe

bigabo yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Noneho ibi ni akumiro pe bibaye ari byo koko! Ubu se koko nyuma y’ibihangano byiza bya Kizito byubatse abanyarwanda ashobora gukora ikintu nk’iki? Ahaaa! Ntawamenya noneho ni amayobera pe! Gusa icyo nzi ni kimwe n’uko IMANA yonyine ariyo izi byose uko bimeze.

Josiane yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

ayomakuru muyafitiye gihamya koko mutumenyeshe

alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka