Itorero ry’Abadiventisite rigiye kubwiriza ubutumwa bwo kubaha Imana n’Igihugu

Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi ku isi rigiye gukora ivugabutumwa mu turere 30 tw’u Rwanda rigamije gukangurira abaturage kugarukira Imana, bumvira amategeko yayo n’ay’igihugu.

Iri vugabutumwa rizakorerwa ku masite 2300 mu gihugu hose, riteganyijwe gutangira tariki 13 kugeza 28 Gicurasi 2016. Iki gikorwa kikazayoborwa n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abadiventisite ku isi, Pastor Teddy Wilson, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iri torero.

Amakorali amwe n'amwe yamaze kwitegura kuzahimbaza iri vugabutumwa mu ndirimbo.
Amakorali amwe n’amwe yamaze kwitegura kuzahimbaza iri vugabutumwa mu ndirimbo.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisite mu Rwanda, Pastor Byiringiro Hesron, yemeza ko ababwiriza muri aya materaniro bazaba barimo abagera ku 164 bazaturuka mu Nteko Rusange y’Abadiventiste ku isi. Muri bo, 83 bakazaturuka muri Amerika abandi 81 baturuke mu biguhu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba hiyongereyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uretse abo babwiriza ku rwego mpuzamahanga no ku rw’akarere, abandi bazaturuka mu Rwanda barimo abapasitori ndetse n’abakuru b’amatorero.

Iri vugabutumwa ryitiriwe insanganyamatsiko yaryo “TMI” (Total Member Involvement), cyangwa “Twese mu Murimo w’Ivugabutumwa”, rigamije gukangurira Abanyarwanda bari mu turere twose tw’igihugu kwihana bakagarukira Imana kandi bakubaha n’amategeko yayo kugira ngo babe abenegihugu bagendera ku mategeko.

Musengamana Vincent, umwe mu bakuru b’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi i Nyamirambo, avuga ko iri vugabutumwa rizakuza ukwizera k’umudiventisite w’Umunsi wa Karindwi no gutangariza amakuru yo kugaruka kwa Yesu abataramumenya.

Avuga ko rizafasha mu guhindura imico y’abantu ikaba myiza no kubaka umuryango Nyarwanda.

Yagize ati “Iyo imico y’umuntu ihindutse, n’igihugu kibyungukiramo, buri muntu wese akagirira urukundo mugenzi we, hakabaho no kubaha igihugu n’amategeko yacyo.”

Umurerwa Diane, umwe mu bakirisito b’iri torero, yagize ati “TMI ni igikorwa twakiriye neza. Gifite icyo kizamarira itorero n’igihugu muri rusange kubera ko Umunyarwanda namara kumenya ubutumwa bwiza, azihana ibyaha bitume aba umunyagihugu mwiza ugendera ku mahame ya Bibiliya n’ay’igihugu.”

Ndagijimana Lyhotely uyobora abasore bagera ku 1000 mu Itorero rya Nyamirambo, avuga ko icy’ingenzi muri iki gikorwa atari uguhindura abantu Abadiventisite ahubwo ari ukubwiriza abantu ubutumwa bugamije kubafasha guhinduka mu mitima.

Yongeyeho ko bizafasha cyane urubyiruko mu guhindura imibereho, bamwe bakava mu ngeso mbi nk’ubusinzi n’ibiyobyabwenge, bityo bigatuma batera imbere n’igihugu kigatera imbere.

Biteganyijwe ko ku wa 12 Gicurasi 2016, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisite ku isi, Pastor Teddy Wilson, azabanza gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ishuri ry’Ubuvuzi ry’Abadiventisite, rizubakwa i Kigali. Ku wa 13 Gicurasi azahita yerekeza i Rubavu mu materaniro azabera muri uwo mujyi.

Uretse kubwiriza ubutumwa, hakazakorwa n’ibindi bikorwa bifasha Abanywaranda birimo kugurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, site zimwe zizatanga inka ku bakene kandi hatangire igikorwa cyo kubakira amazu abatagira aho kuba.

Hazaba hari n’abaganga b’inzobere bazafasha gusuzuma zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abaturage. Amafaranga yo gukora ibi bikorwa, abizera b’Abadiventisite bakaba baragiye bayakusanya binyuze mu kwitanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Imana ibahe umugisha mwese abiteguye kugira uruhare muri iki gikorwa.Tugeze mubihe bibi Pawulo yavuze, abantu benshi bihugiyeho ningombwa gukanguka no gukangura abandi, Satani nubwo afite imbaraga duhumurizwa nuko Yesu yanesheje kandi isezerano nubwo ryatinda ntirizahera.Dukomeze kwizera nubwo twahura nibigeragezo Imana izaducira akanzu.Murakoze.

Justine Tuyi yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

byiza cyane kandi Yesu arihafi kuza kujyana aboyancuguye buri wese mwifurije kuzabana na Yesu.niba mubyemeye muvuge muti Amen! Yesu araje!

bunyenzi yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka