Inama y’Abagore ku Isi izizihiriza Umunsi w’Abagore mu Rwanda

Inama y’Abagore ku rwego rw’Isi (Global Women’s Summits) igiye guteranira mu Rwanda ku nshuro ya mbere yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, uzaba tariki 8 Werurwe 2016.

Iyi nama mpuzamahanga u Rwanda rugiye kwakira ku nshuro ya kabiri ku mugabane wa Afurika (nyuma ya Afurika y’Epfo), ifite intego yo guha imbaraga umugore n’umuryango binyuze mu burezi, kubakana no guteza imbere ishoramari rikozwe n’umugore.

Umuyobozi wa "Kora Associates", Mireille Karera, unakuriye ibikorwa byo gutegura iyi nama.
Umuyobozi wa "Kora Associates", Mireille Karera, unakuriye ibikorwa byo gutegura iyi nama.

Iyi nama ni imwe mu zitegurwa n’Ihuriro WIN (Women Information Network) rikorera hirya no hino ku isi, rigamije iterambere ry’umugore mu nzego zitandukanye.

Ku bufatanye bw’Umuryango Kora Associates, New Faces New Voices, Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Banki y’Isi n’Ihuriro ry’Abagore bikorera, iyi nama yateguwe mu rwego rwo gukangurira abagore kuba ku isonga mu guhanga udushya tugamije impinduka ziganisha ku cyerekezo 2020.

Umuyobozi w’Ikigo “Kora Associates” ari na we ukuriye iki gikorwa, Mireille Karera, yabwiye Kigali Today ko iyi nama igamije guhuriza hamwe abagore bafite ijambo mu nzego zitandukanye kugira ngo bakangure ibitekerezo by’abagore byavamo imishinga y’iterambere.

Karera yavuze ko abo bagore bazagira urubuga rwo gusangiza ubumenyi abandi ku bisubizo birambye byubaka ubushobozi bw’umugore mu bukungu n’ishoramari.

Avuga ko ari umwanya mwiza wo kugaragariza abagore b’impande zinyuranye z’isi ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse hakazabaho no gushyigikira ishoramari rikozwe n’abagore.

Inama y'Abagore ku rwego rw'Isi izabera i Kigali mu Rwanda, tariki 8 Werurwe 2016.
Inama y’Abagore ku rwego rw’Isi izabera i Kigali mu Rwanda, tariki 8 Werurwe 2016.

Ibyo birimo guhemba abagore bakoze imishinga igaragaza udushya mu iterambere ndetse no guhemba abagore b’intangarugero mu ishoramari kuko batinyura bagenzi babo.

Iyi nama y’Abagore ifatwa mu zikomeye ku rwego rw’isi, ngo izafasha abagore gusobanukirwa uko bahangana n’ingorane bahura na zo mu buzima busanzwe no mu ishoramari.

By’umwihariko, bazigira ku buhamya bw’abagore bateye imbere mu ishoramari, basobanurirwe uko bacunga imishinga, uko bagura ubucuruza n’uko babona amahirwe mashya ajyanye n’ishoramari bakora.

Umuryango “Global Women’s Summits” washinzwe mu mwaka wa 2009 muri Leta Zunze Ubumwe za America. Kugeza ubu, ukorera mu bihugu 22 ku isi birimo n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

WDA niyigishe abantu benshi gufotora di! Inama nziza y’abakazi

Kazehe yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

Umuyobozi wa "Kora Associates", Mireille Karera, unakuriye ibikorwa byo gutegura iyi nama ko uwamufotoye yamugize agakecuru? iyo yigira inyuma gato.

Kazehe yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

Iyi nama batumire abagore bari munzego zitandukanye nk’urwego rw’abagize 30%muri njyanama z’uturere n’izindi nzego murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka