Abasirikare ba Kenya barihugurira mu Rwanda gucunga umutekano

Abanyeshuri 14 bo mu ishuri rya gisirikare rya Kenya (NDC) bari mu ruzinduko rugamije kwiga uko ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano.

Uru ruzinduko ruje gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati ya Kenya n’u Rwanda muri rusange n’uw’igisirikare cy’impande zombi by’umwihariko.

U Rwanda ngo rwateye intambwe igaragara ari yo mpamvu Abanyakenya hari byinshi baza kurwigiraho.
U Rwanda ngo rwateye intambwe igaragara ari yo mpamvu Abanyakenya hari byinshi baza kurwigiraho.

Byavugiwe mu kiganiro aba banyeshuri bagiranye na bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda, cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo, kuri uwu wa mbere tariki 7 Ukuboza 2015.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, B.G Nzabamwita Joseph yavuze ko uretse ibijyanye n’umutekano, aba banyeshuri hari n’ibindi bikorwa by’iterambere bazasura.

Yagize ati “Badusuye ngo barebe ibyo igisirikare cy’u Rwanda kimaze kugeraho ndetse n’aho iterambere ry’igihugu muri rusange rigeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Igisirikare cya Kenya ngo kirigira ku bunararibonye bw'icy'u Rwanda.
Igisirikare cya Kenya ngo kirigira ku bunararibonye bw’icy’u Rwanda.

yakomeje avuga ko aba banyeshuri bakaba n’abasirikare bakuru mu gihugu cyabo, bakura amasomo ku Rwanda azabafasha mu myigire yabo no mu nzego zitandukanye z’umutekano bazaba bashinzwe kuyobora.

B. G Nzabamwita yagarutse kandi ku bindi bikorwa bazasura muri uru rusinduko rwatangiye ku italiki 5 Ukuboza 2015, rukazamara iminsi umunani.

Ati “Bazasura izindi nzego n’amashuri bya girikare, basure za Minisiteri zitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa by’amajyambere birimo cyane cyane ibyo kongera ingufu z’amashanyarazi.”

Umuyobozi w’iri shuri na we uri muri uru ruzinduko, Lieutenant Général J N Waweru, avuga ko bazareba n’imiterere y’amategeko igihugu kigenderaho cyane cyane ayerekeye uburezi.

Ati “Turashaka kwigira no ku mategeko u Rwanda rugenderaho, yarufashije kwiteza imbere nyuma ya Jenoside kuko bigaragarira buri wese ko rwateye intambwe ndende kandi vuba.”

Iri shuri rya girikare ryo muri Kenya ryigirwamo n’abandi banyeshuri bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, harimo n’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muri ino myaka igisirikare cy’ u Rwanda cyateye imbere cyane kandi cyashoboye kubungabunga umutekano no gutanga amahoro mu gihugu cyari kivuye muri Jenoside yakorewe abatutsi

joel yanditse ku itariki ya: 8-12-2015  →  Musubize

turizzera ko uruzinduko nkuru rufitiye abanyarwanda n;abanyakenya akamaro dore ko basangira bagasabana bakungurana ibitekerezo

zena yanditse ku itariki ya: 8-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka