Abanyehuye batunguwe na FESPAD

Abanyehuye batunguwe no gusurwa kuwa 26/02/2013 batarabimenyeshejwe n’amatorero y’ibihugu binyuranye byitabiriye iserukiramuco rya Afurika ry’imbyino gakondo, FESPAD riri kubera mu Rwanda kuva ku itariki ya 23/02-03/03/2013.

Abateguye uko iyi FESPAD izagenda bagennye n’uko ibyiza by’iri serukiramuco bizagezwa n’ahandi mu mu mpande zitandukanye z’igihugu ariko abo mu Ntara y’Amajyepfo cyane cyane mu mujyi wa Huye batunguwe n’ibi birori bavuga ko batigeze babimenyeshwa.

Kubera kutamenyeshwa iby'iserukiramuco FESPAD mu Majyepfo ryatangiye muri salle hari abantu mbarwa.
Kubera kutamenyeshwa iby’iserukiramuco FESPAD mu Majyepfo ryatangiye muri salle hari abantu mbarwa.

Abaganiriye na Kigali Today babyitabiriye bavuze ko batari babizi ngo ko babonye hari abantu bajyayo nabo barajyana. Hari n’uwagize ati “Nitambukiraga mbona ibyapa hanze y’inzu mberabyombi ni uko nza kureba.”

Umunyamakuru ukora kuri Radio Salus wageze aho FESPAD yaberaga ibirori bihumuje yabwiye Kigali Today ko yumvise abaturage bavuga ko hari bube amarushanwa y’imbyino ku rwego rw’Utugari ariko ko nta bundi butumwa bwihariye abateguye FESPAD batanze ku batuye umujyi wa Huye n’Intara y’Amajyepfo.

Kigali Today yabajije Karangwa Anaclet, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB, Rwanda Development Board unakuriye itsinda ritegura FESPAD avuga ko imenyesha ryakozwe.

Yagize ati “Kumenyesha ko FESPAD izabera i Huye byarakozwe. Inkuru zanditswe mu binyamakuru bitandukanye kuko navuganye n’abo ku rubuga www.inyarwanda.com bakandikaho inkuru. Ikindi kandi, twanakoranye n’inzego z’ibanze, tubasaba ko buri Karere kohereza amatorero abiri yo kwitabira FESPAD i Huye.”

N'ubwo hari amatorero macye, ayitabiriye yakiniye Abanyehuye barishima.
N’ubwo hari amatorero macye, ayitabiriye yakiniye Abanyehuye barishima.

Mu ntara y’amajyepfo yose hitabiriye amatorero atanu yonyine
N’ubwo bivugwa ko Intara y’Amajyepfo ari igicumbi cy’umuco nyamara iserukiramuco FESPAD ryitabiriwe n’amatorero 5 yonyine gusa mu Ntara y’Amajyepfo yose. Aya matorero arimo atatu gakondo n’andi abiri y’imbyino zigezweho. Muri ayo atanu kandi, harimo rimwe ry’i Nyanza rigizwe n’abana babiri bacurangisha ibikoresho gakondo, abiri y’i Huye ndetse n’abiri y’i Muhanga.

Mu gihe Karangwa uri mu bateguye FESPAD avuga ko bakoranye n’Uturere twose bakadusaba gutegura amatorero abiri abiri, irya gakondo n’iry’ibigezweho, Mazimpaka Jean Claude usanzwe ari umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo we aravuga ko no kuba ayo atanu yarabonetse ari amahirwe gusa ngo bitewe n’imitegurire ya FESPAD.

Yagize ati “RDB yatwandikiye idusaba kubashakira amatorero azarushanwa mu rwego rwa FESPAD, kandi ko abazitabira amarushanwa bazirwanaho haba mu kwishakira uko bagera i Huye no kwitunga.

"Nyamara amafaranga ibihumbi 300 bateganyaga guhemba ababaye aba mbere na yo ubwayo yari makeya ugereranyije n’ibyo amatorero akenera igihe yagiye gukina, bityo hakaba hari n’amatorero atarabyitabiriye byanga guhomba.”

Icyakora ryagiye gusoza inzu mberabyombi yuzuye kubera abakuruwe n'imbyino ndetse n'abanyeshuri bavaga kwiga.
Icyakora ryagiye gusoza inzu mberabyombi yuzuye kubera abakuruwe n’imbyino ndetse n’abanyeshuri bavaga kwiga.

Mazimpaka uyu akomeza agira ati “Nka Kamonyi igira orchestre ikomeye yitwa Irya Mukuru. Bari batwemereye kuzaza, nyamara mu gitondo baduterefona batubwira ko batakije kubera ko ufite imodoka usanzwe abatera inkunga yababwiye ko bitagishobotse.”

Na none kandi, ngo ubuyobozi bw’Intara ntibwamenyeshejwe hakiri kare iby’iyi FESPAD kugira ngo itegure uko amatorero yo mu Turere yazitabira iserukiramuco. Mazimpaka ati “Twabonye ibaruwa ya RDB idusaba kohereza urutonde rw’abazitabira FESPAD kuwa mbere tariki ya 11/02/2013 kandi ibaruwa isaba kuba twamaze kurwohereza kuwa gatatu tariki 13/02/2013. Nyuma yaho nta muntu twabonye udusaba gukorana kugira ngo dutegurane iki gikorwa neza.”

Abitabiriye bacye bahembwe bose

Iyi myiteguro itaramenyekanye neza yatumye hitabira amatorero macye, cyakora abitabiriye babyungukiyemo kuko ngo bose batahanye icyizere cyo kuzabona igihembo kuko ngo hateganyijwe guhemba batatu ba mbere muri buri cyiciro. Ibihembo ngo bizatangwa ku munsi wo gusoza iserukiramuco, ku itariki ya 02/03/2013 i Kigali.

Aba mbere rero ngo bazahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, aba kabiri 200, naho aba gatatu 150. Biteganyijwe kandi ko ngo uzaba yaritabiriye FESPAD wese azahabwa amafaranga ibihumbi 100. Ibyo ariko ngo amatorero ntiyabimenyeshejwe kuko ngo bitari mu ibaruwa yatumiraga amatorero kurushanwa nk’uko bivugwa na Mazimpaka Jean Claude.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka