Abanyarwanda bohereje izindi ndege kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo
U Rwanda rumaze kohereza izindi ndege ebyiri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, zikaba ziyongereye ku zindi ebyiri zari zisanzweyo.
Izi ndege zahagurutse i Kigali ahagana saa moya n’igice za mu gitondo kuwa 26/11/2014 zizakoreshwa mu bikorwa byo gutwara ababungabunga amahoro ndetse no gutabara aho bizaba ngombwa hose mu kubungabunga amahoro n’umutekano w’abaturage ahitwa Juba muri Sudani y’Epfo.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph nzabamwita yabwiye Kigali Today ko izo ndege nshya zaguzwe n’u Rwanda, ukaba ngo ari umusanzu u Rwanda rwumva rukwiye gutanga mu kubungabunga no kugarura amahoro aho yahungabanye.
U Rwanda rusanganywe ingabo zirwanira mu kirere 100 muri Sudani y’Epfo, rukaba ariko ruzogerezayo abandi 200 mu minsi ya vuba. U Rwanda kandi ruri no mu bindi bihugu hirya no hino ku isi aho rufatanya n’ibindi bihugu by’isi mu kubungabunga amahoro.
U Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika mu bihugu bitanga indege zikoreshwa mu kubungabunga amahoro, rukabanzirizwa n’igihugu cya Etiyopiya.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
sha njye mbona ntacyo leta y’u Rwanda idakora ngo afurika igire amahoro abana b’u Rwanda nabo baritanga bagarura amahoro hirya hino none twanabahaye ibikoresho
Ni Byiza ku bikoresho n’ababikoresha turakaze. Good Good.
akazi keza bana b’u Rwanda maze tuzahatahukane intsinzi nkuko bisanzwe bikorwa