Yatawe muri yombi azira kwiyita umupolisi akanabyambarira

Kuri sitasiyo ya Polisi y’i Nyamirambo, hafungiwe umusore witwa Muhire Jean-d’Amour, wari umupolisi akaza kuvanwa muri uwo murimo kubera gutanga ibyangombwa mpimbano, none nyuma y’aho aviriye muri gereza ngo yongeye gutabwa muri yombi kubera kwiyambika imyenda ya Polisi akanakora uwo murimo.

Muhire ngo wari umaze imyaka itatu muri gereza, yashatse imyambaro idatebezwa igezweho ya Polisi, atangira no gukora umurimo nk’uwo yakoraga wa Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda, aho ngo yakoraga ninjoro nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseneza yasobanuye.

Uyu musore ushinjwa kwihindura nk'umupolisi mu maboko ya Polisi y'igihugu.
Uyu musore ushinjwa kwihindura nk’umupolisi mu maboko ya Polisi y’igihugu.

Yagize ati:“Hari impungenge ko uyu musore ashobora kuba ahuguza abaturage yiyita umupolisi, tukaba dusaba ko uwaba azi andi makosa yakoze yayatumenyesha.”

Ubwo Polisi yamwerekaga abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu tariki 07/09/2013, kugirango abantu bamuzi batange ubuhamya bw’ibyo yari amaze gukora yiyita umupolis, Muhire ntiyashatse kugira icyo asobanura ku mpamvu zo kwiyita umupolisi atakiri we.

SSP Urbain Mwiseneza, Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali.
SSP Urbain Mwiseneza, Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali.

Muhire w’imyaka 32 yari amaze imyaka itatu afunzwe kuva mu mwaka wa 2011, nabwo akaba yaraziraga gutanga impapuro zihabwa abashoferi bari mu bihano iyo bambuwe ibyangombwa, aho ngo bahitaga bamuha amafaranga kugirango akomeze avugurure, abahe ibyo byemezo bigezweho.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasobanuye ko bakiri mu iperereza ryo kumenya ahantu Muhire yakuye imyenda ya Polisi igezweho, nyuma yo kurangiriza igihano muri gereza.

Icyaha nk’iki cyo kwiyitirira gukora umurimo umuntu atagenewe (nk’uwo wa Polisi), akanawambarira umwenda w’akazi, ngo nigihama Muhire azahanishwa igifungo gihera ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 kugera ku bihumbi 500, cyangwa kimwe muri ibyo bihano byombi; nk’uko SSP Mwiseneza yatangaje.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho amakuru yanyu abo turi kumwe mwese! Police yacu tuyirinyuma bakomeze basuzume wasanga hari nabo bafatanya gusa akwiriye kubihanirwa kugira ngo atozongera kubikisha.

sango yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka