Yafashwe yububa aneka ko umwana yatanye abamucumbikiye agihumeka

Umugore witwa Niyonshuti Aline w’imyaka 28 yafatiwe mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana yazindutse azenguruka hafi y’aho yataye umwana mu kwezi gushize. Abaturage bavuga ko yanekaga ngo amenye ko uwo yibarutse agihumeka ariko we avuga ko yari aje gutarura uwo yataye.

Niyonshuti Aline akomoka mu karere ka Bugesera, umurenge wa Rilima, akagari ka Ntarama aho yavuye mu kwezi gushize kwa Gicurasi ahunga nyina nk’uko abaturage bazi amakuru ye bavuga.

Uyu mugore yigeze gushaka umugabo babyarana umwana ariko baza gutandukana asubira iwabo mu Bugesera. Agezeyo yongeye gutwara inda ariko nta mugabo uzwi babana, nyina umubyara ntiyabasha kwihanganira ko amubyarira umwana wa kabiri mu rugo, amushyira ku nkeke ngo azasange uwamuteye inda.

Niyonshuti ngo yabonye ashobewe ahitamo guhunga nyina ajya gushaka aho apagasa ngo abone amaramuko. Tariki 15/05/2012, yageze i Fumbwe mu ijoro ajya mu rugo rwa Hakizimana Egide na Mbarushimana Gloriose abasaba icumbi, nabo baramucumbikira ariko ntibamenya ko atwite.

Bukeye mu gitondo uyu mushyitsi utunguranye yaje kubyara, abamucumbikiye baratungurwa ariko bemera kumwitaho ngo atore agatege azashake iyo ajya nyuma.

Mu gitondo cya tariki 19/05/2012 barabyutse basanga umwana arira wenyine, nyina yatorotse bayoberwa iyo yagiye. Abo muri urwo rugo batabashaga kurera umwana bamuhaye umukecuru witwa Mukandanga Fortunata yemera kumurera bakajya bamutera inkunga y’ubushobozi adafite.

Nyuma y’ukwezi Niyonshuti ataye umwana, uyu munsi tariki 19/06/2012 abaturage b’i Gahengeri mu murenge uhana imbibi na Fumbwe bataye muri yombi Niyonshuti bamushyikiriza abayobozi b’ibanze.

Abavuganye na Kigalitoday barakeka ko uwo mugore yarimo kuneka ngo yumve ko umwana yataye agihumeka, ariko uyu mugore we akemeza ko yari azinduwe no gutwara umwana we ngo amujyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Gahizi Vivens, yabwiye Kigalitoday ko uwo mugore ari bushyikirizwe polisi y’u Rwanda akazakurikiranwa mu butabera ashinjwa kubyara umwana akamuta atamureze.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabasuhuje abakozi ba Kigali today! Birababaje! Gusa ntekereza ko uriya mubyeyi yabonye adashoboye kurera umwana ahitamo kumusiga aho azabasha kurerwa akaba atakwicwa n’inzara! Ubukene bugira nabi! Gusa nyine ntawashima ibyo yakoze. Ariko mwibuke ko uwo mubyeyi atagiraga epfo na ruguru, muri make yari ntaho nikora! Konsa umwana bisaba kuba ubona ibyo kurya! Mwibuke kandi ko abo bamwakiriye bemeye kumwitaho akibyara mugihe bagitegereje ko yajya ahandi! Ubwo se yari ahafite? Ubwo se uwo mwana yari kubona amata yo guha umwana? Ubwo se niba yari kurara mu kigunda yari kujyanamo umwana? Ubwo se yari kumwambika imyenda akuye he? Ubwo murumva umwana atari kwicwa n’imbeho n’inzara? Ubwo se yari yizeye irindi icumbi akimara kubyara? Mubona mwe atari équation ikomeye? Ubwo se murumva uwo mukecuru wirukanye umukobwa we ngo nuko adafite umugabo atarabigizemo uruhare? Ahubwo mbona n’ababyeyi baburabuza abakobwa babo ngo nuko batwite nta bagabo bari kumwe nabo, bakwiye kwisubiraho cyangwa bagafatirwa ingamba! Nta mpamvu yo kubonabonesha umwana wabyaye ngo nuko atwite atari kumwe n’umugabo.... Uwo mukecuru wirukanye umukobwa we mbona akwiye kwisobanura imbere y’ubutabera, uwo mudamu na we suwo gushimwa ariko bakurikize ibihe yari arimo, nuko yari ameze! ndabashimiye!

Habamahirwe Joseph yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka