Umurembetsi yapfiriye muri Uganda ubwo yari agiye kurangura Kanyanga

Kubwimana w’imyaka 26 y’amavuko wo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba akaba yacuruza inzoga itemewe ya kanyanga yaguye mu gihugu cya Uganda ubwo yari agiye kurangura iyo azana mu Rwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa wa Byumba Ngezehumuremyi Theoneste avuga ko amakuru bamaze kumenya ari uko uyu nyakwigendera Kubwimana ashobora kuba yarazize indwara malariya.

Yagize ati “amakuru dufite aravuga ko ngo yageze muri Uganda mu gace bite Karujanga maze akaremba bikomeye, nibwo bagenzi be bari bajyanye kurangura kanyanga biyemeje kumucumbikishiriza ku mugore baranguraho iyo nzoga witwa Provia ari naho yaje kwitabira Imana”.

Mbere y’uko ajya kurangura, Kubwimana ngo yari amaze ukwezi arwariye mu bitaro bya Byumba arwaye indwara ya malariya, ariko aza kuvamo maze ajya kurangura kanyaga ataragarura imbaraga.

Birakekwa ko ariyo yaba yamwishe nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa wa Byumba Ngezehumuremyi Theoneste akomeza abivuga.

Ku rundi ruhande ise ubyara Kubwimana ariwe Karisa Celestin avuga ko umwana we akeka baba bamwishe kuko bamwe mu barembetsi bakoranaga bazaga kumwishyuza amafaranga yarababereyemo.

Ubwo baherukaga kuza kumwishyura bamubwiye ko natabishyura bazamwica, muri abo bajyanye harimo uwita Ngiruwonsanga, Safari na Ngabonziza.

Polisi ya Uganda yanze gutanga umurambo wa Kubwimana kuko ngo yinjiye mu buryo butemewe n’amategeko, ariko ibiganiro bikaba bikomeje hagati ya Kabare na Gicumbi ngo harebwe uburyo uwo murambo wazanwa ugashyikirizwa abo mu muryango we bakawushyingura.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gicumbi ivuga ko nibona uwo murambo yihutira kuwupima maze hakamenyekana neza icyamwishe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyakwigendera Imana imwkire rwose kandi n;umuryango we ukomeze kwihangana

mukagakweto birds yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka