Umukozi w’ibitaro bya Ruhengeri afunzwe akekwaho imicungire mibi

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imicungire y’umutungo mu bitaro bya Ruhengeri acumbikiwe na polisi y’umurenge wa Muhoza akurikiranyweho ibyaha birebana no gukoresha nabi umutungo. Abandi babiri ntibabashije kuboneka ubwo polisi yabashakaga.

Polisi yo mu karere ka Musanze yemeza ifatwa ry’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imicungire witwa Muvunyi Jean Chrisostome tariki 07/08/2013. Abandi ni umucungamari Munyanziza Joseph n’ushinze ibyo gutanga amasoko Rubibi Patrick ariko bon go babashije gucika.

Bitewe n’ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo byakunze kuvugwa mu bitaro bya Ruhengeri, mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka hakozwe igenzurwa, kugirango harebwe iby’iri koreshwa nabi ry’umutungo, rikorwa na minisiteri y’ubuzima, ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru, akarere ka Musanze ndetse n’inzego z’umutekano.

Kugeza ubu ntabwo turabasha kuvugana n’umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Kezi Déogratias, ngo aduhe amakuru arambuye ku birebana n’aba bakozi babo ariko turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Baratinze kabisa, murebe n’ushinzwe abakozi kuko uruhare rwe ni runini mumicungire miii y’ibi Bitaro!
hari harubatswe ikintu cy’ikizu gikomeye ruswa no gutonesha bikabije.
UKURIYE ABAFOROMO NTASIGARE KURI URIYA MWANYA.

john yanditse ku itariki ya: 9-08-2013  →  Musubize

Baribaratinze kubafunga kuko buriwese yabonaga ko basahura i bitaro ku mugaragaro Jya muri Farumasi

YAHAYA yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Ibyo bitaro byakunzwe guhsbwa abakozi bidashingiye ku bushobozi ,ahhubwo bishingiye ku cyenewabo .Igihe kirageze ngo iryo kosa rikosorwe

alias yahaya yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka