Umujura Kalinganire wibisha intwaro yarashwe amaguru na polisi, bagenzi be baracika

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana yarashe umujura witwa Kalinganire Emmanuel amaguru imuta muri yombi, abajura bagenzi be bari hamwe babasha gucika.

Supt. James Muligande ukuriye polisi y’u Rwanda muri Rwamagana yabwiye Kigali Today ko bari bafite amakuru bahawe n’abaturage ko hari igico cy’amabandi atuye i Kigali yari yagambiriye kwiba muri Rwamagana mu ijoro rishyira tariki 10/09/2012.

Polisi y’u Rwanda yagendeye ku makuru meza yatanzwe n’abaturage bakunda umutekano w’igihugu ihiga bunono abo bajura, ariko igiye kubageraho bariruka, polisi ibasha kurasa uriya Kalinganire Emmanuel.

Supt. Muligande aravuga ko bamurashe mu maguru kugira ngo adapfa, azatange amakuru ku bandi bajura bagenzi be igihe azaba yamaze kuvurwa neza ibikomere.

Uyu Kalinganire yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana ahabwa ubufasha bw’ibanze, nyuma ajyanwa ku bitaro CHUK, ahi avurirwa ariko anacunzwe n’inzego z’umutekano.

Amakuru polisi ifite ni uko aba bajura bakoresha n’intwaro zikomeye mu bujura bwabo kuko ngo bafite n’imbunda zihishe, bakoresha aho baciye icyuho.

Amakuru polisi ifite arifashishwa mu gutahura abandi bajura bari muri iri tsinda kandi abaturage barasabwa gukomeza gutanga amakuru yose bamenya ngo umutekano udahungabana.

Kalinganire ni umuturage w’i Rwamagana, ariko abandi bajura ni itsinda rituye mu mujyi wa Kigali, bakaba bazenguruka henshi mu gihugu biba aho bashobora guca icyuho hose.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ku muvandimwe wanditse iyi nkuru, nagira ngo nkwibutse ko icyaha gihama umuntu iyo yamaze gukatirwa n’inkiko, naho kugeza ubu wavuga ko akekwaho ubujura. Ngushimiye uburyo ubyakiriye.

Jos. yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

Umujura Kalinganire NI UBWAMBERE NTANZE COMMENT HANO MWAJYAGA MUKORA AMAKOSA ARIKO NONEHO BIRANDENZE MURABWITA UMUJURA MUHEREYE HEHE KOKO? uBUJURA NI ICYAHA UMUNTU AHAMWA N’URUKIKO SINZI AHO MUKURA IBYO MUVUGA

kUNENGA yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

Ndi umusomyi wa kigalitoday, mbonye karaveri akeka ko uwarashwe yaba atari umunyacyaha ariko amakuru bavuga ni uko yari mu giuco cy’ababandi. Naho kutavuga neza byose, abandi batafashwe baracyihishahisha, hari amakuru akiri ibanga kuko batarafatwa bose. murakoze.

Umupolisi w’umusomyi yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

Aho uyu mugabo mwaba mwamurenganije!!! Niwe utuye i Rwamagana, niwe urusasu rwafashe,nta mbunda mwamufatanye,ntimuvuze aho yari agiye kwiba.Mbese nta kintu na kimwe kigaragara ko ari umujura.Ndabona mwatanga amakuru yuzuye kugirango mudashyira abasomyi mu rujijo.
Imana imufashe akire.

karaveri yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka