Umugore yafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi arukenyereyeho

Nyiramahirwe umubyeyi w’abana batatu acumbikiwe na Polisi y’igihugu kuri station ya Kanzenze akarere ka Rubavu nyuma yo gutabwa muri yombi acyenyereye ku dupfunyika 2000 tw’urumogi.

Nyiramahirwe avuga ko ubusanzwe atuye mu karere ka Musanze mu kagari ka Cyabararika umudugudu wa Yorudani, ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge akaba aribwo yari abitangiye abifashijwemo n’uwo yita Angelique wamukopye utu dupfunyika twari dufite agaciro k’amafaranga ibihumbi 50.

Nyiramahirwe Immacule wafatanywe ibiyobyabwenge.
Nyiramahirwe Immacule wafatanywe ibiyobyabwenge.

Ngo inama yo gucuruza ibiyobyabwenge yayigiriwe n’uwitwa Ange utuye Kigali wanamurangiye aho abikura mu karere ka Rubavu k’uwitwa Angelique utuye Mbugangari.

Nyiramahirwe avuga ko asabira imbabazi icyaha yakoze akavuga ko yabikoze mu rwego rwo gushaka ubuzima cyane ko arera abana batatu wenyine kandi nta bushobozi.

Udupfunyika tw'urumogi Nyiramahirwe yari acyenyereyeho.
Udupfunyika tw’urumogi Nyiramahirwe yari acyenyereyeho.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, Supt. Hurbert Mwiseneza, avuga ko icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge Nyiramahirwe yakoze kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu agacibwa izahabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 kugera kuri miliyoni.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka