Umugabo wakoreraga uburobyi mu kiyaga cya Nasho yitabye Imana azize imvubu

Nikombayeho Jean Bosco wakoraga akazi ko kuroba mu Kiyaga cya Nasho giherereye mu murenge wa Nasho ho mu karere ka Kirehe yitabye Imana kuri uyu wa 22/10/2013 azize gukomeretswa n’imvubu.

Uyu mugabo yakomerekejwe n’imvubu tariki 21/10/2013 mu ijosi no ku maguru hamwe n’ukuboko nyuma yo kugusha ubwato yari arimo ahita ajyanywa ku kigo nderabuzima cya Nasho ariko bitewe n’uko yari ameze nabi bamujyana mu bitaro bya Kirehe ahita yitaba Imana.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Kirehe hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nasho bukaba busaba abaturage hamwa n’abakorera umwuga wo koga mu biyaga kuba maso kugira ngo inyamaswa ziba mu mazi ntizibe zabangiririza ubuzima, bakajya bajya kuroba ari uko bamenye aho izi nyamaswa ziherereye kandi ko bibaye byiza bajya bakoresha umwambaro wabugenewe mu gihe bagiye mu mazi.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka