Umugabo n’umugore bafunzwe bazira kwica umuntu

Uwingabire Beatrice n’umugabo we Mbazumutima Felicien bafungiye kuri polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango bacyekwaho kwuvugana Munyeshyaka Andre w’imyaka 30 mu ijoro rishyira tariki 24/06/2012.

Mu gitondo cya tariki 24/06/2012 abantu bajyaga gusenga babonye umurambo wa Munyeshyaka Andre uri mu gasantire ka Mutara mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, bahita batabaza inzego z’umutekano.

Uyu musore wari usanzwe ukora akazi ko gukanika amagare na moto mu gasantire ka Mutara, basanze umurambo we wanizwe ndetse binagaragara mu ijoshi; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, Habimana Felien.

Nyakwigendera ngo ashobora kuba yishwe na Mbazumutima Felien nk’uko byatangajwe n’umugore we Uwingabire; ubu bombi bari kumwe mu buroko.

Uwingabire Beatrice yabwiye inzego z’umutekano ko umugabo we yatashye agasanga ari kumwe na Munyeshyaka maze umugabo ahita amufata amuterera ku munigo amusohora hanze.

Uwingabire avuga ko atamenye ko umugabo we yamwishe, ahubwo yari azi ko yamusohoye ngo abavire mu nzu gusa.

Uyu musore wishwe yari asanzwe afitanye ubushuti budasanzwe n’umugore wa Mbazumutima. Mbere y’uko uyu mugabo asanga umugore we na Munyeshyaka mu rugo, ngo Uwingabire na Munyeshyaka bari biriwe basangira agacupa muri aka gasantire; nk’uko bitangazwa n’abaturanyi.

Polisi mu karere ka Ruhango yabaye icumbikiye aba bacyekwaho icyaha cyo kwivugana Munyeshyaka Andere mu gihe iperereza rigikomeje.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

We call it the presumption of innocence.

yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Please, banyamakuru bagenzi banjye mujye mwitondera imvugo mukoresha.
Umugabo n’umugore bafunzwe bazira kwica umuntu.
Uri umucamanza? Uko byaba bimeze kose, ntiwashyira titre imeze itya ku nkuru, mu gihe ubutabera, cyangwa polisi itaratangaza imyanzuro y’urubanza.
Mu nkru wabivuze ko bakekwaho, ariko nibyo wagombaga gutangiza no muri titre. Is that okay Eric?

jean yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

arikose abantu baretse ubusambanyi ko bugiye kuzatumarira urubyaro ? Bajye babikora bazi ko amaso yuwiteka abareba!!! Bazabona ibihano bakwiriye

yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka